Haruna Niyonzima yaba yaratandukanye na Simba SC? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Haruna Niyonzima yaba yaratandukanye na Simba SC?

Haruna Niyonzima yaba yaratandukanye na Simba SC?

Ubwo ikipe ya SImba Sporting Club yo mu gihugu cya Tanzania yagaragaza abakinnyi izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2018/2019 ntihagaragaye cyangwa ngo humvikanemo izina ry’umunyarwanda akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima, byatangiye guhwihwiswa ko uyu mugabo yaba yatandukanye n’iyi kipe ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bubinyomoza.

Simba Day, ni umunsi uba buri mwaka tariki ya 8 Kanama aho iyi kipe iba yerekana abakinnyi izifashisha mu mwaka utaha w’imikino ndetse na nimero bazambara.

Iy’uyu mwaka yarabaye gusa icyaje gutungura abakunzi b’iyi kipe ndetse kikanasiga urujijo rukomeye n’uko batigeze bumva cyangwa ngo babone Haruna Niyonzima usigaje umwaka w’amasezerano muri iyi kipe.

Ibinyamakuru byo muri Tanzania bimwe byari byatangiye kuvuga ko uyu musore kimwe na mugenzi we Juuko Murushid nawe utagaragaye ko baba bamaze gutandukana n’iyi kipe.

Perezida w’agateganyo wa Simba SC, Salim Abdallah bakunze kwita Try Again, yabwiye itangazamakuru ko nta kibazo abo bakinnyi bafite ndetse ko mu minsi mike bari buze kuba bari kumwe n’abandi.

Yagize ati”Ku kibazo cya Haruna Niyonzima na Juuko Murushid kuba tutarabatangaje kuri Simba Day ntibivuze ko batakiri abakinnyi bacu, abo bakinnyi mu minsi iri mbere baraza kuba bari kumwe natwe bivuze ko n'umutungo wacu.”

Mu minsi yashize ni bwo ubuyobozi bwa Simba SC butishimiye imyitwarire ya Haruna Niyonzima kuko yahawe ikiruhuko cyo kuza mu Rwanda arenzaho indi minsi bituma atanajyana n’ikipe ye mu mwiherero wabereye muri Turikiya ndetse bikavugwa ko uyu musore yaba yarahagaritswe n’iyi kipe.

Kuri Juuko Murushid we bivugwa yamaze gutandukana n’iyi kipe ndetse yamaze no gusinyira ikipe ya Vipers SC yo muri Uganda.

10/Aug/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...