Roseline umenyerewe muri sinema nyarwanda yibarutse imfura (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Roseline umenyerewe muri sinema nyarwanda yibarutse imfura (Amafoto)

Roseline umenyerewe muri sinema nyarwanda yibarutse imfura (Amafoto)

Roseline Gasirabo [Lysa] umenyerewe muri filime zitandukanye mu Rwanda, yibarutse umwana we w’imfura w’umukobwa yanahise yita izina rya Aura.

Roseline asanzwe afite umukunzi witwa Aimable bamaranye igihe kinini cyane bakundana uruzirimbereka akaba ari na we babyaranye uyu mwana wabo w’imfura.

Uyu mukobwa wibarutse imfura ye, yagaragaye muri filime zitandukanye zirimo Ace of hearts yari gushyirwa hanze mu mwaka ushize bikaza gupfa, iy’uruhererekane yitwa ‘Manzi’ ndetse akaba yaranabaye mu ikipe ishinzwe make up y’abakinnyi ba filime iri guca ibintu muri iki gihe ya ‘City maid’.

Ni umwe mu bategarugori b’abahanga bari muri sinema ariko ntago akunda kugaragara cyane mu filime nyinshi.

Bahavu Janet uri mu bakinnyi b’imena muri city maid yanditse amwifuriza ishya n’ihirwe ku ntambwe yateye yo kuba umubyeyi amuhishurira ko ari umwe mu nshuti magara afite.

Yifashishije ifoto ya Lyza n’umukunzi we hamwe n’iy'imfura yabo yagize ati”Incwi, couple yishimye. Mbakunda kubi bacuti kuva 2011 kugeza uyu munsi. Munyigisha byinshi mukobwa muto ‘Aura’[umwana bibarutse] turakwishimiye bikomeye musubireyo nta mahwa mbese Uwiteka akomeze urukundo rwanyu!”

Roseline ari mu bakinnyi b’imena ba filime ya Ace of hearts irimo ubuhanga budasanzwe iteganijwe kuzerekanwa muri uyu mwaka hatagize igihinduka.

  Roseline n'umukunzi we bibarutse  Roseline ari mu bakinnyi b'imena ba Ace of hearts

10/Aug/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
tonny
icwii mama kabis musubireh ntamahw
tonny
icwii mama kabis musubireh ntamahw
Sponsored Content
Loading...