#Tdrwanda2018: Umunya-Ethiopia yegukanye agace ka Rubavu- Kinigi , Mugisha agumana umwenda w'umuhondo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

#Tdrwanda2018: Umunya-Ethiopia yegukanye agace ka Rubavu- Kinigi , Mugisha agumana umwenda w'umuhondo

#Tdrwanda2018: Umunya-Ethiopia yegukanye agace ka Rubavu- Kinigi , Mugisha agumana umwenda w'umuhondo

Ku ntera y'ibilometero 108,5 kuva i Rubavu kugera mu Kinigi ni ko gace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda kakinwe kuri uyu munsi maze umunya Ethiopia Desalegn Temelew Bereket yegukana aka gace aho yaje gukurikirwa n’umunyarwanda Mugisha Moise wa Les Amis Sportif.

Isiganwa ryatangiye ku isaha ya 10:00 aho abasiganwa babanje kuzenguruka inshuro enye umujyi wa Rubavu aho basohotse mu mujyi wa Rubavu ari igikundi.

Abasiganwa bamaze kugenda ibirometero 50 ni bwo Ndayisenga Valens na Munyaneza Didier biyomoye ku gikundi basiga abandi, muri iyi saha ya mbere y’isiganwa ry’aka gace ka Gatandatu abasiganwa bari bari ku muvuduko wa kilometero 39 ku isaha.

Bazamuka Nyabihu basatira mu karere ka Musanze Valens na Didier bari bamaze gufatwa n’igikundi ndetse banabaciyeho , abari imbere ni Julius Jayde, Faurie James, Buru Temesgen, Nsengimana Bosco, Azzedine Lagab, Manizabayo Eric na Desalegn bakaba bari basize igikundi kirimo Mugisha Samuel wambaye umwenda w’umuhondo iminota irenga 3.

Ku isaha ya kabiri y’isiganwa abakinnyi bari ku muvuduko w’ibirometero 30 ku isaha.

Isiganwa ryagiye kurangira abakinnyi babiri Desalegn Temelew Bereket ndetse na Mugisha Moise bari imbere y’abandi , bagiye kugera ku murongo bakoze sprint uyu munya-Ethiopia arayitsinda.

Azzeidine Lagab wasigwaga na Mugisha Samuel iminota igera muri 3 n’amasegonda 4 uyu munsi yakoze cyane kuko yahise akuramo iminota irenga ibiri yose.

Ku rutonde rusange nta cyahindutse, Mugisha Samuel aracyayoboye aho asiga Uwizeye Jean Calude amasegonda 21, agasiga Hailemichael Mulu  amasegonda 24 naho Azzeidine Lagab akaba uwa 4 aho asigwa na Mugisha Samuel amasegonda 43.

Agace ka 7 ka Tour du Rwanda 2018, abasiganwa bazahaguruka mu mujyi wa Musanze ku munsi w’ejo berekeza mu mujyi wa Kigali ku ntera y’ibirometero  107,4.

Dore uko agace k'uyu munsi kagenze

Dore uko bakurikirana ku rutonde rusange 

10/Aug/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...