Miss Vanessa wakundanye na Olivis ari mu rukundo rw’ibanga n’umusore wahoze muri TNP | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Vanessa wakundanye na Olivis ari mu rukundo rw’ibanga n’umusore wahoze muri TNP

Miss Vanessa wakundanye na Olivis ari mu rukundo rw’ibanga n’umusore wahoze muri TNP

Miss Uwase Vanessa Raissa wabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda wa 2015 ari mu rukundo na Passy Kizito wahoze mu itsinda rya TNP ariko ubu akaba asigaye aririmba  ku giti cye.

Eachamps ifite amakuru ko aba bombi baba bari mu rukundo ariko bakaba barabigize ubwiru ku buryo nta muntu ushobora gupfa kubikeka na gato.

Ibi bihurirana n’ubutumwa Miss Vanessa aherutse gushyira kuri Instagram avuga ko uyu musore ari we mukunzi wihariye yagize kuva yatangira urugendo rwo gukundana.

Ubu butumwa yabwanditse mu minsi ishize ubwo uyu musore yasozaga amashuri ye ya kaminuza, bwagiraga buti” Buri gihe aba ahari akanzamura ndi hasi, atekereza ko ndi mwiza kurushaho iyo ntafite make up. Buri gihe yishimira ibitekerezo byanjye kandi akumva ko ndi intiti. Aranyunganira mu ruhame kandi akagerageza gucecekesha buri wese washaka kunyataka. Ankunda kurusha undi musore wese wigeze akundana nanjye. Ndagukunda Mr. K[ iri zina Vanessa yahinnye n'iry’ikinyarwanda rya Kizito Passy yandika inyuguti itangira gusa].

Vanessa umwaka ushize yavuze  ko agiye gufata akaruhuko ntazongere gukundana vuba aha, ariko avuga ko abonye umusore ufite gahunda bitamubuza kumwemerera urukundo.

Yari aherutse kwerekana impano ya bibiliya avuga ko yayihawe n’umukunzi we ariko yirinda kumuvuga.

Umusore uzwi waherukaga gukundana na Miss Vanessa bigakomera ni Olivis wo mu itsinda rya Active. Urukundo rwa Vanessa na Olivis rwatangiye kunugwanugwa muri 2015, icyo gihe akenshi bacaga amarenga ku mbuga nkoranyambaga ndetse badasigana ahantu hose bagiye gusa mu itangzamakuru ntiberure ko bakundana.

Mu 2016 urukundo rwabo rwakajije umurego ndetse ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru batangira kwerura ko bakundana kandi badateze kubireka kubera umunezero udasanzwe buri umwe yahaga undi.

Ibyabo byaje kurangira muri 2016 n’ubundi nyuma y’amezi make batangiye guhamya ko bakundana. Batandukana Vanessa abengeye Olivis ku rubuga rwa Instagram avuga ko ari umwana agifite igihe cyo gukura.

Olivis nawe icyo gihe ntiyihanganye yahise abwira uyu mukobwa ko atagakwiye kumwita  umwana kandi yaramwambariye ukuri. Vanessa yaranenzwe nk’umuntu wabaye nyampinga gusa aza kumvikana mu itangazamakuru avuga nta gitangaza kirimo kuba yararyamanye n’uyu musore ngo kuko bakundanaga.

 

  Ubutumwa Vanessa yahaye Kizito mu minsi ishize    Vanessa ari mu rukundo na Passy Kizito wahoze muri TNP   Vanessa iyo ari mu rukundo ntago yihishira

10/Aug/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
sky777 apk
For most up-to-date information you have to pay a visit world wide web and on world-wide-web I found this web page as a most excellent rnsite for latest updates. https://kasino.vin/home/sky-777/55-sky777
Joselyine
sha abobana barikubikora kabis coulage
Joselyine
sha abobana barikubikora kabis coulage
decklo
paccy ndamwemera mn kd akomereze aho uyu mu sister ntaribi gsa witonde atazakugira nkuko yagize olivis
K8 emottor
Uyumukobwa nacyo atwaye
Sponsored Content
Loading...