Asinah yakomoje ku nzira itoroshye umukunzi we mushya yanyuzemo kugira ngo amwemere | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Asinah yakomoje ku nzira itoroshye umukunzi we mushya yanyuzemo kugira ngo amwemere

Asinah yakomoje ku nzira itoroshye umukunzi we mushya yanyuzemo kugira ngo amwemere

Umuhanzikazi Asinah Erra avuga ko amaze amezi atandatu abonye undi musore bakundana nyuma y’imyaka 3 ari wenyine, gusa ngo byabaye inzira ndende kuko yamaze igihe kinini ataramwiyumvamo.

Asinah Erra ni umuhanzikazi umaze kumenyerwa mu njyana ya Dance Hall, ariko hari na benshi bamuzi ku bw’urukundo rw’igihe kirekire yabanyemo n’umuhanzi Riderman waje gutungurana agasohora impapuro z’ubutumire mu bukwe bwe na Agasaro Nadia Farida utari uzwi na benshi.

Gutandukana kwa Asinah na Riderman byasigiye igikomere uyu mukobwa ku buryo mu biganiro yagiye atanga mu itangazamakuru, yavugaga ko ikintu asigaye atinya mu buzima ari ukongera kwizera umusore bagakundana.

Kuri ubu imyaka 3 irashize Asinah atari kumwe na Rusake (Riderman) yari yarihebeye. Yemeza ko ibikomere byamaze gushira ku buryo kuri ubu anafite umukunzi ukomoka mu gihugu cya Albania.

Mu kiganiro yagiranye na Eachamps yadutangarije ko nyuma y’igihe kinini amaze nta mukunzi afite, kuri ubu yumva yishimye cyane kuko urukundo ari ikintu cya mbere gishobora kuryohera buri umwe wese.

Yagize ati “ urukundo ni ikintu cyiza cyane, ni ibintu umuntu wese ashobora kuryoherwa na byo, akumva uburyohe bwabyo, si njyewe njyenyine n’undi wese kandi nta gitangaza kirimo kuba nongeye gukunda, ndashimira Imana kuko ndishimye.

Asina h n’ubwo ari mu munyenga w’urukundo n’uyu musore ukomoka ku mugabe w’u Burayi, ngo ntibyabanje kumworohera kuko yari amaze igihe kinini atereta ariko umukobwa atarabyiyumvamo neza

Yagize ati “tumaze igihe kigera nko ku meza atandatu cyangwa umunani dukundana ariko mbere y’aho akaba yarankunze igihe kinini njye ntaramuha amahirwe kuko numvaga bitaraza.”

Yunzemo ati “urukundo ntabwo uruhatiriza, rufite aho ruva rukagwa ahashashe, buri muntu aba afite urukweto rwe buriya urukweto rwanjye rwabonetse.”

Asinah avuga ko mu bandi basore babiri bari barakundanye mbere, uyu bari kumwe ngo niwe yumva amuryoheye cyane kuko yari anakumbuye umuntu umwitaho by’umwihariko.

Ku byerekeye intego y’urukundo rwa Asinah n’uyu musore ngo babihariye Imana, ngo izabacire inzira ubundi bayicemo.

Tags

13/Aug/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(3)
mutoni
ooh sha manawe ujyumbabaz gusa ubwo koko wikwihanganye ukabanz ugakira ibikomer koko byumuhanzi yagusigiy urendako noneh bagut kunzir mugan ubanz arinyot yokujy hanz sigus
Saidi
Asinah weee ngaho nuwe reka akumve ubundi yishakire umwana wurugo sha wowe uri igare ryabiga
corneille
abanyarwandazi nabazungu rwarahize, ubanza ari inyota yokujya iburayi mufite!!
Sponsored Content
Loading...