Amagana y'abantu yakomerekeye bikomeye mu mpanuka yabereye mu iserukiramuco ryo muri Espagne (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Amagana y'abantu yakomerekeye bikomeye mu mpanuka yabereye mu iserukiramuco ryo muri Espagne (Amafoto)

Amagana y'abantu yakomerekeye bikomeye mu mpanuka yabereye mu iserukiramuco ryo muri Espagne (Amafoto)

Abantu basaga 300 bakomerekeye mu iserukiramuco rya urban sports and music festival ryaberaga muri Espagne bitewe no guhanuka kw’ibiti byari bifashe aho bateraniye.

Abantu barenga 300 nibo bakomeretse , batanu barakomereka ku buryo bamwe hari impungenge z’uko ubuzima bwabo buri mu marembera.

Iyi mpanuka yabaye nyuma yo guhaguka kw’ibiti byari bifashe ahaberaga igitaramo mu gace k’Amajyaruguru y’Uburengerazuba y’umujyi wa  Vigo, muri Galicia muri iri serukiramuco rya O Marisquiño[urban sports and music festival].

Iyi mpanuka yabaye habura igihe gito ngo umuraperi ukomoka mu kirwa giherereye muri Espagne cya Mallorca, witwa Rels B mgo ajye ku rubyiniro.

Umukobwa witwa Alicia Ulloa w’imyaka 19 yabwye El confidencial yandikirwa muri Espagne ko bari bari mu byishimo we n’inshuti ze bagatungurwa no kubona bagenzi babo bari babari iruhande batangiye kugwirirana bataka.

Ati”Nari ndi kumwe n’inshuti zanjye ubwo abantu bari baturi iruhande bituraga hasi, bigaragara ko hari ikintu bikanze. Igitaramo cyari kitaratangira neza ndetse n’inshuti zanjye zimwe zitaraza hatangira gucura imiborogo gutyo.”

Ubutabazi bwibanze buri gukorwa ubutitsa ndetse hashyizweho itsinda ryihariye rigomba gukurikirana niba nta bandi bantu baba baguye ahantu hihishe ku buryo byaza kubaviramo gupfa bataragezwaho ubutabazi bw’ibanze.

 Imbaho zahagutse zicikamo ibice 

13/Aug/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
mutoni
ooh mana sha nukuri nimwihangan pe imana ibakize
Sponsored Content
Loading...