Igitaramo cya 'Rwandan Music First' cyagaruriye icyizere abahanzi b'i Rusizi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Igitaramo cya 'Rwandan Music First' cyagaruriye icyizere abahanzi b'i Rusizi

Igitaramo cya 'Rwandan Music First' cyagaruriye icyizere abahanzi b'i Rusizi

Bamwe mu bahanzi bakizamuka bo karere ka Rusizi batangaza ko ubukungurambaga bwo gukundisha abanyarwanda umuziki wabo ‘Rwandan Music First’ bubagaruyemo icyizere cy’uko ibyo babonaga ko bitazashoboka bizagerwaho.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hatangiye ibitaramo bigamije gukangurira abanyarwanda gukunda umuziki w’abahanzi nyarwanda (Rwandan Music First). Igitaramo cyabereye mu Karere ka Rusizi kitabirwa n’abahanzi barimo Safi Madiba, Asinah Erra, PFLA, Ama G The Black na Mico The Best.

Uyu wabaye n’umwanya kandi wo guha amahirwe abahanzi bakizamuka bo mu karere ka Rusizi ngo babashe kwerekana impano zabo.

Uwitwa Javanix yabwiye Eachamps ko ubu bukangurambaga abwitezeho umusaruro ukomeye, kandi bugiye guhesha agaciro umuhanzi w’umunyarwanda.

Yagize ati “Kwegera abaturage bo hasi atari i Kigali gusa  nabo bagakunda umuziki bigaragaza ko wenda miliyoni zahabwaga Diamond cyangwa Davido, baziha PFLA cyangwa Safi cyangwa se na Bruce Melody.”

Yongeyeho ko kuba abahanzi bakizamuka barahawe umwanya bakigaragaraza hari byinshi byabongereye kandi byatumye bigarurira icyizere.

Yagize ati “Abahanzi b’inaha ntabwo dukunze kuririmbira ahantu haje abahanzi bakomeye, biba bigaragaza ko hari urwego runaka tuba tugiyeho. Ikindi n’abantu b’inaha iwacu babona ko hari abahanzi bashoboye. Rwanda Music Firts hari urwego itujyanyeho.”

Uwitwa Babino Asa uririmba mu itsinda ryitwa The Yego, yavuze ko ari amahirwe adasanzwe babonye kuba barabashije guhura n’abahanzi bakomeye, ibintu yemeza ko bizageza ku yindi ntera.

Yagize ati “Ni amahirwe manini cyane twabonye kubona umuntu yakora indirimbo ya mbere akabasha kuririmba mu bitaramo by’abantu bakomeye byitabiriwe n’abantu benshi cyane, ni ibintu twishimiye kandi bizadufasha kuzamuka.”

Aba bahanzi bavuga ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo zirimo kutabona uko bageza ibihangano byabo mu bitangazamakuru by’i Kigali, kutabona ibitaramo byinshi bikomeye n’ibindi bituma hari abacika intege kandi bafite impano.

Javanix umuhanzi ukizamuka w'i Rusizi

14/Aug/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
joshua
up ma boi ASA☝☝☝
Sponsored Content
Loading...