Icyo bamwe mu Abakinnyi b'Amavubi bavuga ku kuba bari hafi gukina batarabona umutoza mukuru | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Icyo bamwe mu Abakinnyi b'Amavubi bavuga ku kuba bari hafi gukina batarabona umutoza mukuru

Icyo bamwe mu Abakinnyi b'Amavubi bavuga ku kuba bari hafi gukina batarabona umutoza mukuru

Mu gihe u  Rwanda rugomba kwakira ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019 kizabera muri Cameroun ariko umutoza mukuru akaba ataramenyekana, kapiteni wayo avuga ko bitumvikana uburyo umutoza ataramenyekana kandi ko bishobora kubagiraho ingaruka.

Kuva muri Mutarama 2018 ubwo umudage Antoine Hey watozaga iyi kipe asezeye ku kazi ke, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ntirabona undi mutoza, ni mu gihe hasigaye iminsi itari myinshi ngo ikomeze urugamba rwo guhatanira itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019.

Tariki ya 7 Nzeri 2018 ni bwo u Rwanda ruzakina umukino wa 2 wo guhatanira itike y’igikombe cy’Afurika na Cote d’Ivoire, iyo uganira na bakinnyi bamwe bagaragaza kugira impungenge z’uko bashobora kuzazana umutoza utazi abakinnyi kandi nta n’igihe afite cyo kubategura.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima aganira na Eachamps avuga ko bishobora kuzabagora bitewe n’uko bamaze igihe badahura kandi bakaba bashobora no kutabona umwanya uhagije wo kwitegura ndetse bakaba bashobora no kubazanira umutoza utazi abakinnyi.

Yagize ati”Kuba umutoza ataramenyekana kugeza ubu ni bintu bitumvikana ariko ntabwo nabyinjiramo cyane ariko ndakeka ubu byari kuba ari byiza iyo aba ahari ubu kuko n’ubundi nta bwo babazana umutoza ahite ahamagara abakinnyi atazi ariko buriya ababishinzwe bafite uko bazabikora.”

Ku ruhande rwa myugariro Nirisarike salomon ukinira ikipe ya AFC Tubize mu gihugu cy’u Bubiligi we avuga ko abano bishobora kutazabagora cyane kuko hari umutoza wungirije Mashami Vincent.

Yagize ati”Nibyo koko umutoza mukuru  ntawe uhari ariko hari umutoza wungirije kandi amaze kumenyerera imikino mpuzamahanga kandi abakinnyi benshi bamaze gukina imikino myinshi mpuzamahanga hari n’abakinnyi basohotse bagiye gukina hanze y’u Rwanda, urebye umutoza uhari arashoboye ntakizaduhungabanya, ikindi kandi iki nicyo gihe ngo duhereze abanyarwanda ibyishimo.”

Mu kiganiro MINISPOC yagiranye n’itangazamakuru tariki ya 21 Kamena 2018, Minsitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne yavuze ko ukwezi kwa Nyakanag kugomba gutangira iyi kipe ifite umutoza mukuru none na Kanama igezemo hagati ataraboneka.

Ikipe y’u Rwanda ikaba iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda H n’amanota 0 inganya na Cote d’Ivoire  ni mu gihe Centre Afrique na Guinea zifite amanota 3.

Canisius Kagabo

14/Aug/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...