The Ben na Meddy n’abandi bo mu Rwanda bari guhatanira ibihembo bitangirwa muri Amerika | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

The Ben na Meddy n’abandi bo mu Rwanda bari guhatanira ibihembo bitangirwa muri Amerika

The Ben na Meddy n’abandi bo mu Rwanda bari guhatanira ibihembo bitangirwa muri Amerika

Abahanzi bo mu Rwanda batandukanye bari mu bahatanira ibihembo byitwa African Entertainment Awards USA  bitegurwa n’Abanyafurika baba muri Amerika.

Muri ibi bihembo ngarukamwaka abahanzi barimo bo mu Rwanda ni Meddy, The Ben na Tom Close ndetse by’umwihariko hakabamo na Sherrie Silver uherutse kwamamara cyane kubera kwifashishwa mu mbyino zagaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Childish Gambino yitwa ‘This Is America’.

The Ben ari mu byiciro bitatu birimo icya Video nziza y’umwaka, Umugabo witwaye neza [icyi cyiciro agihuriyemo na Meddy] ndetse no mu cya collabo nziza y’umwaka mu ndirimbo yahuriyemo na Tom Close ‘Thank you.’

Sherrie Silver na we ari mu cyiciro cy’umubyinnyi w’umwaka witwaye neza.

Si ubwa mbere Abanyarwanda bahataniye ibi bihembo kuko n’umwaka ushize Urban Boyz, Phil Peter, Meddy na The Ben babihataniye ariko ntihagire uwegukana igihembo na kimwe.

Ibihembo bizatangirwa muri Amerika mu Ukwakira 2018 ndetse ubu ushobora guha amahirwe umwe muri aba banyarwanda bari guhatana unyuze aha.

  Indirimbo Tom Close yahuriyemo na The Ben iri muziri guhatanira ibi bihembo  The Ben ari mu bahanzi bo mu Rwanda bakomeje kuzamuka ku rwego mpuzamahanga  Sherrie Silver wabyinnye mu ndirimbo ya Childish Gambino ari mu bahatanira ibi bihembo  Meddy ari mu cyiciro ahuriyemo na The Ben

14/Aug/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
saidi kevin
this guyz are the best in the world
Sponsored Content
Loading...