Kevin Muhire arishyuza Rayon Sports miliyoni 5 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kevin Muhire arishyuza Rayon Sports miliyoni 5

Kevin Muhire arishyuza Rayon Sports miliyoni 5

Rutahizamu w’ ikipe ya Rayon Sports, Kevin Muhire amezi ashize ari umunani atarabona amafaranga angana na miliyoni 5 iyi kipe yamwemereye ubwo yamwongereraga amasezerano gusa Rayon Sports ivuga ko ibyo byari ibyufuzo bye batigeze bayamwemerera.

Muri Kamena 2017 ni bwo Muhire Kevein yari ageze ku mpwera z’amasezerano ye mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’imyaka ibiri yari ayimazemo. Iyi kipe yamwongereye amasezerano y’imyaka ibiri imwishyura miliyoni 4 n’igice.

Nyuma y'aho ni bwo byumvikanye mu bitangazamakuru ko uyu musore yahagaritse imyitozo muri iyi kipe bitewe n’uko Rayon Sports itubahirije amasezerano bagiranye na Centre ya Gikondo uyu musore abarizwamo, aho yavugaga ko mbere yo kumwongerera amasezerano bagombaga kubanza kuvugana bakagira ibyo bemeranya iyi kipe ikaba itarabikoze.

Mu Kwakira 2017, Muhire Kevin yafashe indege yerekeza muri Belarus mu ikipe ya Shahktyor Soligorsk gukorayo igeragezwa ndetse aza no kuritsinda bamwohereza mu Rwanda kuzana urupapuro rutanzwe n’ikipe ya Rayon Sports yakiniraga ‘Release letter’.

Uyu musore yageze mu Rwanda, Rayon Sports ntiyashaka no kubyumva ahubwo ihita itangira ibiganiro byimbitse n’iyi centre ya Gikondo kugira ngo uyu musore ahagume, ngo bakaba ari na bwo baje kwemeranya ko kuri miliyoni 4 n’ibihumbi 500  yahawe hagomba kwiyongeraho izindi 5.

Ibi byose byabaye mu kwezi kwa Mutarama 2018 gusa nk’uko umwe mu nshuti za Muhire Kevin yabitangarije Eachamps ni uko uyu musore atigeze abona n’igiceri cy'atanu ndetse mu gihe yaba atayahawe ngo ashobora gufata izindi ngamba.

Yagize ati”Ni miliyoni 5 bagombaga kumwongera ku mafaranga bamuhaye mbere, nyine barumvikanye igihe yari avuye muri Belarus bumvikana ko bamwongera miliyoni 5 bakajya bamuhemba ibihimbi 600, ntayo yigeze abona, iyo ababajije bamuha igihe cyagera bakamuha ikindi ubu nawe byaramucanze.”

Ubwo Eachamps yageragezaga kuvugana n’uyu musore kuri iki kibazo yanze kugira byinshi agitangazaho aho yavuze ko ntacyo yatangaza.

Aganira na Eachamps, umunyamabanga wa Rayon Sports Itangishaka Bernard uzwi nka King yavuze ko nta miliyoni 5 barimo Kevin ahubwo ko ari zo yari yifuje bakaba barimo kubyigaho ngo barebe niba bayamuha.

Yagize ati” Nta miliyoni 5 tumufitiye, urabizi mbere Rayon Sports yamuhaye amafaranga aragenda ntiyanayikinira, agarutse twagize ibiganiro tumusaba ko yandika amafaranga yumva yifuza twamwongera akabishyira mu nyandiko, ni bwo yanditse miliyoni 5 ubu ni byo turimo gusuzuma kugira ngo turebe niba ayo twamuha akwiriye ariko nta bwo ari miliyoni 5.”

Uyu musore winjiye muri Rayon Sports avuye mu Isonga byavugwaga ko ashobora kwerekeza muri Macedonia mu ikipe ya Klubi Futbollistik Shkupi ariko biza kwanga bitewe n’uko ibiganiro bishobora kuba bitaragenze neza hagati y’ikipe ya Rayon Sports na Centre ya Gikondo ifite uyu musore mu nshingano.

14/Aug/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...