Rurageretse hagati ya Diamond na Rich Mavoko uherutse gusezera muri Wasafi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rurageretse hagati ya Diamond na Rich Mavoko uherutse gusezera muri Wasafi

Rurageretse hagati ya  Diamond na Rich Mavoko  uherutse gusezera muri Wasafi

Rich Mavoko umaze imyaka ibiri asinye amasezerano muri Wasafi Record ya Diamond Platnumz, aherutse kwerura atangaza ko agiye kuva muri iyi nzu yamufashaga mu bijyanye na muzika ariko amasezerano yari afitemo yamubereye imbogamizi.

Uyu muhanzi hashize icyumweru yeruye avuga ko hari kompanyi yo muri Kenya yamubengutse ndetse akaba yarahisemo kuva muri Wasafi agakomereza ibikorwa bye muri iyo kompanyi ifasha abahanzi.

Ariko akimara kuvuga ko agiye kuva muri Wasafi Record yagonzwe n’amasezerano afitemo ndetse amubera imbogamizi yo kugenda. Uyu muhanzi yahisemo kujyana ikirengo cye mu rwego rw’Igihugu rushinzwe abahanzi muri Tanzania ruzwi nka BASATA rukamurenganura akabona kuva muri Wasafi.

Global Publishers yandikirwa muri Tanzania yatangaje ko Diamond n’abamufasha mu bya muzika Hamis Taletale 'Babu Tale' na Sallam Sharraf bitabye uru rwego bakavuga ko bari mu biganiro.

Sallam uri mu bareberera inyungu za muzika ya Diamond yabwiye itangazamakuru ko iki kibazo bari kukiganiraho  ndetse bakaba bari gushaka icyemezo kizanyura impande zose.

Rich Mavoko yari umwe mu bafashwa na Wasafi barimo Lava Lava, Rayvanny, Mboso, Harmonize na Queen Darleen.

Uyu musore aherutse kuvuga ko muri Wasafi yari ameze nk’insina ngufi ndetse akaba nta jambo yagiraga  n’ibikorwa bye bikaba byari bisigaye bigenda gake. Ikindi yijujutiye ni ukuba ibyo yifuzaga bitarakorwaga ahubwo hagashyirwa imbere inyungu za Wasafi.

14/Aug/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...