Urutonde rw'abakinnyi batanu bashobora kwirukanwa muri Rayon Sports | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Urutonde rw'abakinnyi batanu bashobora kwirukanwa muri Rayon Sports

Urutonde rw'abakinnyi batanu bashobora kwirukanwa muri Rayon Sports

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports  bwemeza ko bufite abakinnyi barangije amasezerano ndetse barimo gusahaka uburyo bakongerera abo bakinnyi mu rwego kwiyubaka, gusa ngo hari n’abakinnyi bagomba kwerekwa umuryango usohoka muri iyi kipe bitewe n’uko nta masururo barimo gutanga.

Umwaka w’imikino wa 2017/2018 mu Rwanda washyizweho akadomo tariki ya 12 Kanama 2018 ubwo hakinwaga umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro maze Mukura VS icyegukana itsinze Rayon Sports.

Nta gihindutse umwaka w’imikino wa 2018/2019 ukaba uzatangira mu mpera za Nzeri 2018, ubu amakipe menshi akaba ari mu kiruhuko ndetse anahugiye mu kuba yakongera amaraso mashya mu ikipe.

Mu ikipe ya Rayon Sports biravugwa harimo abakinnyi bagera kuri 5 iyi yamaze gufata umwanzuro wo gusezerera bitewe n’umusaruro utari mwiza, iyi kipe ikaba itaratangaza amazina yabo.

Mu minsi yashize, aganira na Eachamps, perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi yavuze ko ubu ikipe ihugiye mu bikorwa byo kuba yakwiyubaka yongeramo amaraso mashya, bongerera amasezerano abayasoje ndetse bagira nabo basezerera bitewen'umusaruro muke.

Yagize ati”Ubu ikipe ikipe imeze neza, duhugiye mu mubaka tureba ko hari abakinnyi twakongeramo, urabizi hari n’abasoje amasezerano ni ukureba uburyo nabo twabongerera gusa hari n’abo tugombna gusezerera bitewe n'umusaruro muke."

Mu bakinnyi  bivugwa ko Rayon Sports izatandukana nabo harimo umukinnyi usatira uca ku ruhande rw’iburyo Nova Bayama umusore w’umuhanga ariko utarahiriwe n’uyu mwaka w’imikino wa 2018/2019, myugariro Nzayisenga Jean d’Amour uzwi nka Meya wahuye n’ikibazo cy’uburwayi akabagwa nawe ntiyorohewe n’uyu mwaka kimwe na Habimana Yussuf na we wavunitse akamara amezi agera kuri atanu hanze.

Aba bo bisa nk’ibyarangiye kuko na nimero zambaraga zamaze guhabwa abakinnyi bashya iyi kipe yamaze kugura (umunya Cote d’Ivoire n’umunya Gahana.)

Abandi bakinnyi nabo bashobora kwisanga bahanze ya Rayon Sports  ni Mwiseneza Djamal ndetse na Twagirayeze Innocent.

Mu rwego rwo kwiyubaka iyi kipe ikaba yaraguze abakinnyi babiri umwe waturutse muri Gahana ari we Donkor Prosper Kuka ndetse n’umunya Cote d’Ivoire, Kouame Brou Gerard Stephane.

Canisius Kagabo

15/Aug/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Leon
Rayon we tuza nyamara ibyobavuga bifieshingiro none semeya ntibyamaze gutandakana na Gacanga
Rayon
Ariko ntimukatubeshye namwe nonese numero zatanzwe ni izihe? izahawe abashya si 23 ya pierro na 20 ya diarra? none ndebera ibyo mwanditse
Sponsored Content
Loading...