Seburikoko ari mu gahinda nyuma yo kubura umubyeyi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Seburikoko ari mu gahinda nyuma yo kubura umubyeyi

Seburikoko ari mu gahinda nyuma yo kubura umubyeyi

Niyitegeka Gratien umaze kwamamara muri filime y’uruhererekane ica kuri televiziyo y’Igihugu nka Seburikoko, ari mu gahinda nyuma yo kubura nyina witabye Imana mu buryo butunguranye.

Uyu mubyeyi witwaga Mukarusharaza Bernadette yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri azize urupfu rutunguranye kuko yari yiriwe ari muzima nta kibazo afite.

Uyu mubyeyi ngo yaje gufata n’uburwayi bwo mu nda atangira gutaka nyuma aza kwitaba Imana. Araza guherekezwa no gushyingurwa kuri uyu wa 15 Kanama 2018 mu karere ka Rulindo aho yari asanzwe atuye mu murenge wa Ntarabana akagari ka Kiyanza.

Seburikoko yari asigaranye nyina gusa kuko atagize amahirwe yo kubana igihe kinini na se kuko yitabye Imana kera.

Seburikoko wabuze umubyeyi afite imyaka 40, yavukiye mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Rulindo , mu Murenge wa Ntarabana ahahoze hitwa i Kiyanza .

Yize  amashuri mu cyiciro rusange (tronc commun) ya  ESI-Rutongo, ayisumbuye ayigira muri Collège ya Rilima mu Bugesera mu ishami ry’Ubutabire, Kaminuza ayirangiriza muri kaminuza y’u Rwanda mu cyahoze ari  KIE mu ishami rya Bio-Geo with Education.

  Umubyeyi wa Seburikoko yitabye Imana  Seburikoko ari mu gahinda  Uyu mubyeyi arashyingurwa uyu munsi

Tags

15/Aug/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
Innocent
Pole sana Imana Imwakire mubayo naru hukire mumahoro R.I.P
jean damour
wihangane Bibaho umusa
Nishinwe Rachel
Yooo Imana Imwakire Mubayo Abasigaye Mukomeze Kwihangana
fofo
ihangane bibaho gs nawe ufite ikosa ubuse ko yitabye Imana atabonye umwuzukuru
danny prayer
Imana imuhe iruhuko ridashira!
Sponsored Content
Loading...