Nibyo abakinnyi barahagaritswe, nka Yannick we tugira Imana – King Bernard | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Nibyo abakinnyi barahagaritswe, nka Yannick we tugira Imana – King Bernard

Nibyo abakinnyi barahagaritswe, nka Yannick we tugira Imana – King Bernard

Nyuma y’uko CAF ihagaritse abakinnyi 3 ba Rayon Sports, ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko aho bashobora kuzagira icyuho mu mukino uzabahuza na Gor Mahia ari mu izamu kuko bafite umunyezamu umwe gusa naho nko kuri Yannick Mukunzi ngo bagize Imana kuko yahagaritswe Muhire Kevin yagarutse ndetse bafite n’undi munya-Ghana.

Tariki ya 9 Kanama 2018 ni bwo akanama gashinzwe imyitwarire ka CAF kafashe umwanzuro wo guhagarika abakinnyi 3 ba Rayon Sports ari bo Yannick Mukuzi, Christ Mbondi n’umunyezamu Kassim bitewe n’imyatwarire mibi bagaragaje ku mukino wa USM Alger ndetse ikipe icibwa amadorali ibihumbi 20.

Mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 19 Kanama 2018 ikipe ya Rayon Sports irerekeza muri Kenya gukina umukino wa 5 mu itsinda D mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup na Gor Mahia aho izaba idafite aba bakinnyi bose kuko Kassim na Mbondi bahagaritswe imikino 2 naho Yannick Mukunzi ahagarikwa 3.

Mu kiganiro na Eachamps, umunyabanga wa Rayon Sports, Itangishaka Bernard King yavuze ko uretse  kuba bazakina bafite umunyezamu umwe naho ku bandi bakinnyi icyuho gishobora kutazagaragara kuko kuri Yannick  bagize Imana agahagarikwa Muhire Kevin yagarutse kuko atari yakinnye umukino wa USM Alger kubera amakarita.

Yagize ati”Nibyo abakinnyi bacu 3 barahagaritswe, nka Yannick Mukunzi we tugira Imana kuko yahagaritswe Kevin Muhire yagarutse kuko ubushize nta bwo yararimo, muzi ko na Pierrot ntawuhari ariko dufite umukinnyi mushya wo muri Ghana nawe icyo cyuho azakiziba n’uriya munyacameroun nawe yabonye ibyangombwa ashobora kuzasimbura Mbondi. Numva ko nta cyuho kizagara nta n’impungenge zagakwiye kugaragara kuko imyanya yose dufiteho abakinnyi kandi babishoboye, kereka wenda nko mu izamu  hari umunyezamu umwe kandi naho ni ukubera ko Kassim yahanwe ariko na bwo ndumva umuntu atabifata nk’ikibazo gikomeye kuko ntabwo bikunze kubaho umunyezamu avamo hakajyamo undi.”

bitaganyijwe ko Rayon Sports  izahaguruka mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki ya 18 Kanama 2018. Mu mukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 1-1.

Kugeza uyu munsi mu itsinda D ikipe ya Gor Mahia na USM Alger nizo za mbere aho zifite amanota 8, Rayon Sports ikagira 3 mu gihe Yanga Africans ifite 1.

15/Aug/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...