Sisiliya wamamaye mu ikinamico Urunana yitabye Imana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Sisiliya wamamaye mu ikinamico Urunana yitabye Imana

Sisiliya wamamaye mu ikinamico Urunana yitabye Imana

Umubyeyi wakinaga mu ikinamico Urunana yitwa Sisiliya yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa 15 Kanama 2018.

Ubusanzwe yitwaga Muteteri Pennina Joy yari umwe mu bakinnyi b’imena bo mu ikinamico Urunana, ndetse yari n’umwe mu bakinamo bari  bamaze  imyaka itari mike mu mwuga wo gukina ikinamico. Yapfuye azize uburwayi bw'umutima yari amaranye igihe kinini ku gisasiro.

Nyakwigendera Pennina Joy kandi yanamenyekanye mu itorero Indamutsa cyane cyane mu ikinamico yitwa ‘Icyanzu cy'Imana ya Uwera’. Muri iyi kinamico akinamo ariwe mukase w’uyu mukobwa w’umutware witwaga Mbanzamihigo. Mu Ndamutsa yari yarahawe ikiruhuko cy'izabukuru.

Azashyingurwa hagati yo kuwa gatandatu no ku cyumweru kuko hagitegerejwe ko abo mu muryango we baba hanze y'u Rwanda bagomba kumuherekeza bahagera.

Yari afite abana b'abahungu babiri n'umukobwa umwe, umugabo we na we yitabye Imana mu 1994.

Uwitwa Mugeni Aime ukina mu Urunana yitwa Nyiraneza yashyize ubutumwa hanze avuga ko uyu mubyeyi yababereye urugero kandi akaba yari indashyikirwa, ati “ Pennina wabaye umukinnyi ukomeye, indashyikirwa, twakwigiyeho byinshi, kandi nzi neza ko urugendo rwawe hano ku isi urusoje amahoro. Ntituzakwibagirwa.”

  Urupfu rwa Sisiliya rwashegeshe benshi mu bo bakinanaga ndetse n'abakunzi b'Urunana  Yari umubyeyi ugira urugwiro

16/Aug/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(8)
rukundo youzf
Imana imwakire mubayo
Remmy alaba dybala
yalaaa Rest in peace imana ikwakire mubayo
Tuyisenge Elysé
Abusize Bihangane Natwe Vyatubabaje!
kwizera Jackson
imana ikwakire kandi ugire urugendo rwiza
Kerv
Que la terre lui soit legere toutes mes condoleances atoutes les acteurs d'urunana et particulierement a sa famille
Ntakirutimana Jeremiah
R.P Imana Imwakire Mubayo Twamukundaga Yari Umubyeyi Mwiza Yatwishaga Neza Gusa Bantu Musenga Musenge Tumusabire Umugisha Umuherekeza Kuko Yaradufatiye Runini Tuzahora Tukwibuka Mama Wampaye Impanuro Nziza Ntacyo Ntagushinja
Pignoché
Imana imwakire mubayo.abasigaye mwihangane
Uwihirwe
Rip
Sponsored Content
Loading...