Umusaruro w'abatoza b'abazungu muri shampiyona y'u Rwanda ya 2017/2018 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umusaruro w'abatoza b'abazungu muri shampiyona y'u Rwanda ya 2017/2018

Umusaruro w'abatoza b'abazungu muri shampiyona y'u Rwanda  ya  2017/2018

Burya ngo nta muhanuzi iwabo, ni kenshi uzasanga amakipe yo mu Rwanda akina agatsindwa atozwa n’abanyarwanda cyangwa se abandi bo muri Afurika ugasanga abakunzi bayo bavuga ngo n’ukubera ko adatozwa n’abazungu ndetse bakifuza ko basezerera abahari bakazana abazungu kuko ngo nibo bashoboye.

Ntibikunze kuvugwa mu makipe menshi uretse amakipe abiri ari nayo afite abakunzi benshi cyane mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports, si kenshi uzasanga abafana bayo banyurwa n’imitoreze y’amakipe bihebeye uretse igihe bazanyemo abazungu, gusa iyo urebye usanga abenshi muri bo umusaruro wabo ntaho utandukaniye n'uwa banyarwanda cyangwa se abanyafurika batoza mu Rwanda.

Mu mwaka ushize w’imikino wa 2017/2018 aya makipe yanyuzwemo n’abatoza batatu b’abazungu babiri muri Rayon Sports ndetse n’umwe muri APR FC, muri iyi nkuru tukaba tugiye kurebera hamwe umusaruro wabo ndetse n’abo baje basimbura kuri iyi mirimo dore ko bo bari banyarwanda.

Rayon Sports

Umwaka w’imikino wa 2017/2018  Rayon Sports yatangiye shampiyona itozwa n’umutoza w’umunyarwanda, Karekezi Olivier uyu mugabo akaba yaratandukanye n’iyi kipe atanatoje igice kibanza cya shampiyona kuko yatoje imikino ya shampiyona 11 naho uw’umunsi wa 12 ugatozwa n’abungiriza be mbere y’uko Umubiligi Ivan Jacky Minnaert atangirana n’umunsi wa 13.

Si imikino ya shampiyona gusa  Karekezi yatoje kuko yanatoje iyi kipe mu mikino nyafurika ya CAF Champions League mu ijonjora ry’ibanze aho yasezereye ikipe ya Lydia Ludic mu cyiciro gikurikiyeho aho bagombaga guhura na Mamelodi Sundowns ikipe yahise iragizwa Ivan Jacky Minnaert.

Ivan Jacky Minnaert akaba yarafashe ikipe ya Rayon Sports ku munsi wa 13 wa shampiyona ubwo bahuraga na Espoir akayistinda ibitego 3-0, akaba yarayitoje imikino 13 ya shampiyona muri iyo mikino akaba yaratsinzemo imikino 5 atsindwamo 1 anganya 7. Akaba yarahise atandukana n’iyi kipe aho yayisanze ku mwanya wa 4 akaba yarayisize ku mwanya wa 3.

Yahise asimburwa na Roberto Oliveira Goncalves do Carmo  uzwi nka Robertinho umunya-Brazil watoje umukino umwe usoza shampiyona  wa marines aho banganyije 2-2 kuko indi imikino yari yatojwe n’umutoza w’abanyezamu, Nkuzingoma Ramadhan.

Mu mikino nyafurika Ivan Jacky Minnaert yabashije kugeza iyi kipe mu mikino y’amatsinda aho yabashije kwihagararaho anganya na Mamelodi i Kigali ikaza kumutsindira muri Afurika y’Epfo, agahita ajya guhura na Costa de Sol mu mukino wagombaga gusiga hamemyekanye ikipe ijya mu matsinda ya CAF Confederations Cup, yaje gusezerera iyi kipe ku giteranyo cy’ibitego 3-2 aho yayitsindiye i Kigali 3 muri Mozambique ikamwishyura 2 gusa.

Kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup kwa Rayon Sports byayiheshije amafaranga angana n’ibihumbi 275 by’amadorali.

Ivan Jacky Minnaert n'ubwo yashinjijwe itonesha mu bakinnyi niwe wanditse amateka ageza ikipe yo mu Rwanda mu mikino nyafurika

Iyi kipe yaje kwisanga mu itsinda D iri kumwe na Gor Mahia, Yanga Africans na USM Alger, mu mikino 2 yakinnye nta n’umwe yatsinzwe kuko yanganyije na Gor Mahia 1-1 i Kigali yongera kunganya na Yanga Africans i Dar es Salaam.

Nta w’undi mukino yongeye gutoza kuko ari bwo yasimbujwe Robertinho, muri iyi mikino akaba nawe amaze gutoza imikino 2 aho yatsinzwemo umwe anganya undi, yose yakinaga na USM Alger.

Mu gikombe cy’Amahoro Ivan yatandukanye na Rayon Sports amaze kuyihesha itike ya ¼ , Robertinho akaba yarakomerejeho ayigeza ku mukino wa nyuma aho yaje gutsindwa na Mukura kuri penaliti 3-1.

Uretse gutakaza iki gikombe kandi uyu mutoza afite andi amateka mabi aho yatwaye Rayon Sports muri CECAFA Kagame Cup bakaza kuviramo muri ¼ aho n’ubundi bageze batemeza abakunzi babo dore ko batsinze umukino umwe gusa wa Lydia Ludic 3-1 bakaza kunyagirwa na  Azam FC 4-2 muri ¼.

Robertinho mu gihe gito amaze muri iyi kipe ntarabasha kwemeza abakunzi bayo

APR FC

APR F yatangiye umwaka w’imikino itozwa na Jimmy Mulisa, umutoza w’umunyarwanda , muri shampiyona yayitoje imikino 11 atsindamo 5 anganya 5 atsindwamo umwe, yari ku mwanya wa 3 n’amanota 21 aho yarushwaga amanota 3 na Kiyovu Sports ya mbere.

Uyu yaje gusimbuzwa umutoza w’umunyaseribiya Petrovic, gusa yaje bamwe mu bakunzi ba APR FC bamwitezeho byinshi nko kubageza mu matsinda ya CAF Confederations Cup, kubahesha igikombe cya Shampiyona  ndese n’icy’Amahoro.

Duhereye muri shampiyona Ljupko Petrovic yatoje ikipe ya APR FC imikino 21 abasha gutsindamo 14 anganya 4 atsindwamo umwe, ibi bikaba byaranatumye atwara igikombe cya shampiyona n’amanota 66 arusha AS Kigali amanota 5. Aha yasaga nk’aho kimwe mu byo abakunzi ba APR FC bari bamutegerejeho agikoze.

Mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup, aha abakunzi ba APR FC bari bamutegereje nta kinini yakoze kuko bifuzaga ko yabageza mu mikino y’amatsinda ariko ntiyabarengeje umutaru.

Yasanze akazi ka mbere Jimmy Mulisa yari yakarangije kuko yari yamaze gusezerera Anse Reunion yo muri Seychelles bagomba guhura na Djoliba AC yo muri Mali.

Ni wo mukino wa mbere Petovic yahereyeho ariko ibintu ntibyagenze neza kuko umukino ubanza Djoliba yabatsindiye muri Mali 1-0, mu mukino wo kwishyura APR FC ibatsinda 2-1 ariko ntibyari bihagije Djoliba ikomeza kubera igitego cyo hanze.

Muri CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania, ikipe ya APR FC izahora yibuka iri rushanwa nk’irushanwa ryagenze nabi mu mateka yayo kuko yavuyeyo itarenze amatsinda, nyuma yo gutsindwa na Singida United ndetse na Simba SC gusa ikaba yaratsinze Dahakada yo muri Somalia.

Amahirwe yari asigaye ku bafana ba APR FC ni uko uyu muzungu yari kubahesha igikombe cy’Amahoro bagatwara ibikombe 2 mu mwaka umwe, gusa izi nzozi zaje kuyoyoka ku mukino wa ½ wo kwishyura ubwo banganganyaga na Mukura 1-1 kandi umukino ubanza baranganyije 0-0, ibi byahise bituma Mukura igera ku mukino wanyuma kubera igitego yatsindiye i Kigali kandi APR FC byarabananiye.

Petrovic yahesheje APR FC igikombe cya shampiyona ariko abakunzi bayo ntibaranyurwa kuko bashakaga ibirenzeho

Nyuma y’uyu musaruro w’uyu mutoza bamwe mu bakunzi b’iyi kipe ntibatinye kuvuga ko nawe ntaho ataniye n’abandi uretse kwica ikipe nta kindi kuko batiyumvishaga uburyo Mukura yabasezerera.

Iyo urebye umusaruro w’aba batoza uko ari 3 usanga umubiligi Ivan Jacky Minnaert ari we ushobora kuba afite amanota meza kuko ni we wakoze ibyananiye abandi aho yabashije kugeze ikipe ya Rayon Sports mu matsinda y’imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup. Bikaba ari n’ubwa mbere ikipe yo mu Rwanda yari igeze muri icyo kiciro.

16/Aug/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Louis
Nubwo benshi batamwera ark byo ndabonaIvanminnaert ari we mutoza w'umuzungu urusha abanyarwanda naho abandi nikimwe naba Eric
H
Ivan azi gutoza ariko ntazi kubana n'abakinnyi bikaba ari igishakwe gikomeye kuri we gishobora kubangamira carrier ye Ye naticara ubwe ngo abishakire igisubizo
Louis
Nubwo benshi batamwera ark byo ndabonaIvanminnaert ari we mutoza w'umuzungu urusha abanyarwanda naho abandi nikimwe naba Eric
Sponsored Content
Loading...