FIFA Ranking: U Bufaransa burayoboye, U Rwanda ruri mu myanya y'inyuma | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

FIFA Ranking: U Bufaransa burayoboye, U Rwanda ruri mu myanya y'inyuma

FIFA Ranking: U Bufaransa burayoboye,  U Rwanda ruri mu myanya y'inyuma

Urutonde ngarukakwezi rw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’, ukwezi kwa Nyakanaga rusize u Bufaransa ari bwo buyoboye uru rutonde ni mu gihe u Rwanda ku mwanya w’136 umwanya rwariho mu kwezi kwa Gicurasi.

Mu gitondo cyo kuri uyu Kane tariki ya 16 Kanama 2018 ni bwo FIFA yatangaje uko amakipe y’ibihugu akurikirana ku Isi hakurikijwe umusaruro w’ukwezi kwa Nyakanga.

Uru rutonde rwaherukaga gusohoka  tariki ya 7 Kamena 2018 icyo gihe rwari ruyobowe na Argentine, u Bufaransa bwa mbere ubu bukaba bwari ku mwanya wa 7.

Uru rutonde rwasohotse kuri uyu wa kane hakaba hakubiyemo umusaruro w’ukwezi kwa Kamena na Nyakanaga, ahanini amanota menshi ni ayo mu gikombe cy’isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya kuva tariki ya 14 Kamena kugeza 15 Nyakanaga 2018 kikegukanwa n’u Bufaransa.

U Bufaransa ni ubwa mbere, bukurikiwe n’u Bubiligi,  Brazil, Croatia, Urguay, u Bwongereza, Portugal, Switzerland, Espagne, Denmark naho Argentine ikaba iya 11.

Muri Afurika ikipe y’igihugu ya Tunisia niyo ya mbere aho ari iya 24 ku Isi kimwe na Senegal, DR Congo iri ku mwanya wa 37 ku isi, Ghana iri ku mwanya wa 45, naho Maroc ikaba ku mwanya wa 46. U Rwanda ku isi rukaba ruri ku mwanya w’136 naho muri Afurika rukaka urwa 36.

Dore uko muri CECAFA amakipe akurikirana, imibare iri mu dukubo niyo myanya ifite ku rutonde rwa FIFA

Uganda (82)

Kenya (112)

Sudani (128)

Rwanda (136)

Tanzania (140)

Burundi (148)

Ethiopia (151)

Sudani yepfo (156)

Djibouti (197)

Somalia (206)

Eritrea (206)

16/Aug/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...