Seburikoko yagaragaje ikimenyetso cy'ubuzima busharira yanyuze akiba mu cyaro | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Seburikoko yagaragaje ikimenyetso cy'ubuzima busharira yanyuze akiba mu cyaro

Seburikoko yagaragaje ikimenyetso cy'ubuzima busharira yanyuze akiba mu cyaro

Umukinnyi wa filime n’ikinamico akaba umuhanga mu buvanganzo Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko, yerekanya igishanga cyo mu gace avukamo kibumbatiye amateka akomeye kuri we kuko yajyaga ajya kuhaca incuro ashaka amafaranga y’ishuri.

Seburikoko, Sekaganda ni amwe mu mazina amaze kumenyekana kuri Niyitegeka Gratien, akaba ayakomora muri filime zitandukanye yagiye akina, agashimisha abatari bake.

Uyu musore ukunze gukina ari umunyamanyanga n’amashyengo meshi, ni umunyempano utangaje, dore ko nyuma y’ibya filime anavuga amazina y’inka mu bukwe, akanaririmba. Ibi byose bikomeza kumuhundagazaho igikundiro muri rubanda bahora bahanze ijisho buri bikorwa bye.

Seburikoko amaze iminsi mike abarizwa iwabo ahitwa i Kiyanza mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Ntarabana  aho yagiye guherekeza umubyeyi witabye Imana mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram yerekanye igishanga cya Cyamutara yavuze ko kimwibutsa ubuzima yanyuzemo akiri muto, kuko yajyaga ahakora imisiri kugira ngo abone amafaranga y’ishuri, none kuri akaba yishimira urwego amaze kugeraho mu buhanzi.

Yagize ati “Igishanga cya Cyamutara,na Gaseke,ukomeza ruguru Kwidigiri, aha nahakoze imisiri mpiga minerval. hhhh!!!Nahahingiye umuhanzi none nanjye ndahanga!”

Seburikoko mu mashuri yisumbuye yize Ibinyabuzima n’Ubutabire muri Koleji ya Rilima, hanyuma muri Kaminuza yiga Ubumenyi bw’Isi, Ibinyabuzima n’Uburezi mu cyahoze ari KIE.

Yabaye umwarimu mu bigo by’amashuri bitandukanye birimo Fawe Girls School na St Igance Mugina. Nyuma yaje kureka ibyo kwigisha umwanya we uharira ibijyanye no gukina ikinamico, filime, kuririmba no kuvuga amazina y’inka.

Kuri ubu niwe ukina nk’umukinnyi w’imena muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko akaba ari nawe uyiyobora. Yatangije n’izindi filime zisekeje ngufi  yise Papa Sava. Yagiye atsindira ibihembo bitandukanye bihabwa abakoze muri sinema nyarwanda.

Igishanga cya Cyamutara Seburikoko yagihinzemo imisiri

Tags

17/Aug/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...