Abakinnyi 14 b'ikipe y’abanyamakuru b'imikino bagiye gukina n'abo muri Kenya | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abakinnyi 14 b'ikipe y’abanyamakuru b'imikino bagiye gukina n'abo muri Kenya

Abakinnyi 14 b'ikipe y’abanyamakuru b'imikino bagiye gukina n'abo muri Kenya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ikipe y’abanyamakuru b'imikino bo mu Rwanda ‘AJSPOR FC’ bahagurutse i Kigali  berekeza muri Kenya gukina umukino wa gishuti ,mu rwego rwo gukomeza gutsura umubano n’abanyamakuru b’imikino bo hanze y’u Rwanda.

Iyi kipe  yahagurutse mu Rwanda igizwe n'abakinnyi 14 aribo izifashisha kuri uyu mukino bazakina n'abanyamamakuru b'imikino muri kenya 'SJAK' uteganyijwe ku munsi wo ku Cyumweru i saa 9:00’ ku kibuga cya Ruaraka gisanzwe cyakira imikino y’ikipe ya Tusker.

Mu kiganiro na Eachamps, kapiteni w’iyi kipe Dukuzimana Jean de Dieu yavuze ko bagiye gushaka intsinzi nk’uko bafite agahigo ko kuba bataratsindirwa hanze y’u Rwanda, ariko na none bikaba ari mu rwego rwo gutsura umubano.

Yagize ati” Tugiye tugiye gushaka intsinzi. Dufite dufite agahigo keza hanze, turizera ko tuzakomeza kukagumana. Hejuru y'ibyo turifuza gutsura umubano mwiza na bagenzi bacu bo muri Kenya”

Mu bakinnyi iyi kipe yahagurukanye ntibarimo bamwe mu bakinnyi isanzwe yifashisha nka Peter Kamasa, Claude Hitimana, Jules Karangwa umaze iminsi afite imvune abandi bakaba abfite izindi nshingano.

Biteganyijwe ko bazagera muri Kenya ku munsi w’ejo ku isaha ya saa 9:00’ bananure imitsi ari nako bitegura umukino wo ku Cyumweru.

Dore abakinnyi yahagurukanye

Jean de Dieu DUKUZE(kapiteni, Radio &Tv10), Pacifique Twizeyimana(Rwanda Magazine),  Dushime Jean Nepo(City Radio), Richard Nshimiyimana(KFM), Saddam Mihigo(Inyarwanda.com), Philbert Hagengimana(Ruhago Yacu), Nsanzimana Christophe(Hot FM), Ange Ndizera(Isango Star), Sadi Habimana(Isango Star), Hubert Ndacyayisenga(Voice of Africa), Theogene Nkeshumugabe(Azam TV), Roben Ngabo(Umuseke.rw), Willa Rabbin Imani Isaac(Radio & Tv1), na Hardi Uwihanganye(Ruhago Yacu)

Umutoza: Iradukunda Yvonne (Ruhago Yacu)

Tags

17/Aug/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...