Inkunga Davido yemereye Ishuri ry'Umuziki ryo ku Nyundo yabaye 'nka ya mabati' | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Inkunga Davido yemereye Ishuri ry'Umuziki ryo ku Nyundo yabaye 'nka ya mabati'

Inkunga Davido yemereye Ishuri ry'Umuziki ryo ku Nyundo yabaye 'nka ya mabati'

Ubuyobozi bw’Ishuri ryigisha umuziki ry’i Muhanga buratangaza ko inkunga bari bemerewe n’umuhanzi Davido wo muri Nigeria bayitegereje bagaheba ku buryo bamaze no gukurayo amaso.

Mu ntangiriro za Werurwe 2018 umuhanzi wo muri Nigeria Davido, yaje mu Rwanda muri gahunda y’ibitaramo yise 30 Billion Tour byazengurukaga mu bihugu bitandukanye.

Mbere yo gukora igitaramo yari yabanje kujya gusura Ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo rifite icyicaro mu Karere ka Muhanga, maze abemerera inkunga y’amadorali 5000, asaga miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyo gihe yavuze ko atanze inkunga mu rwego rwo gufasha abana b’abanyarwanda bafite impano kandi ko yifuza kugaruka asanga hari urundi rwego bagezeho.

Mu kiganiro Eachamps yagiranye na Muligande Jacques uzwi nka Might Popo, akaba n’umuyobozi w’iri shuri yavuze ko kugeza n’ubu batarabona ayo mafaranga ndetse bagegaje kumubaza aho igeze ariko ntibabone igisubizo.

Yagize ati “ ntayo turabona, twarabandikiye inshuro nyinshi ariko ubu twararekeye twarabyihoreye.”

Nyuma y’aho Davido atangaje ko azatanga iyi nkunga, bamwe mu bantu bakomeye bo muri Nigeria baramurakariye cyane, bamunenga ko atari akwiriye gutera inkunga ishuri ryo mu Rwanda nyamara no mu gihugu cye bayikeneye.

Bishoboka ko igitutu yashyizweho cyaba kiri mu byatumye adasohoza isezerano yatanze ku mugaragaro. Si iby’inkunga gusa Davido atashyize mu ngiro kuko yari yanemereye umuhanzi Jay Polly ko bakorana indirimbo bikarangira agiye batayikoze.

Jay Polly yagiye avuga ko azajya muri Nigeria ngo bayikore, ariko kugeza ubu nta cyizere kigaragara cy’uko izakorwa.

17/Aug/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...