FERWAFA yemeje igihe shampiyona ya 2018/2019 ishobora kuzatangirira | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

FERWAFA yemeje igihe shampiyona ya 2018/2019 ishobora kuzatangirira

FERWAFA yemeje igihe shampiyona ya 2018/2019 ishobora kuzatangirira

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ivuga ko mu mpinduka ishaka gukora uhereye mu mwaka w’imikino utaha ari uko igomba kujya itangira mu kwezi kwa Nzeri igasozwa muri Gicurasi  umwaka ukurikiyeho.

Kimwe n’ahandi henshi ku isi muri shampiyona zikomeye zo mu bihugu bikorera kuri gahunda usanga shampiyona itarenza amezi 9.

Ahenshi itangira muri Nzeri igasozwa muri Gicurasi ku buryo biha umwanya federasiyo zabo gutegura undi mwaka w’imikino hatabayeho gukererwa.

Bitandukanye no mu Rwanda usanga banatangaza itariki yo gutangiriraho shampiyona ariko igahinduka ku munota wa nyuma, iyo itangiye byo nta wuba wizeye ko izasozwa bitewe n’uburyo igenda isubikwa mu buryo budasobanutse bigatuma ikururuka cyane.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene yavuze ko kimwe mu byo yifuza gukemura ari ugukorera kuri gahunda bityo ko bazahera kuri shampiyona igatangiria igihe ikazasorezwa ikindi kuko ishyirwaho gahunda zose z’umwaka w’imikino zizwi.

Yagize ati”Turateganya ko umwaka w’imikino wa 2018/2019 uzatangira muri Nzeri 2018 ukazasozwa muri Gicurasi 2019. Si uyu mwaka gusa twifuza ko buri gihe umwaka w’imikino  wazajya utangira muri Nzeri ugasozwa muri Gicurasi buri gihe, ubundi mu kwezi gukurikiyeho kwa Gatandatu hakabamo imikino imwe n’imwe y’igikombe cy’Amahoro kuko n’ubundi kizajya gisozwa tariki ya 4 Nyakanga 2018.”

Avuga ko mu gukora ingengabihe bazajya bitonda bakabikora neza kuko ibintu byose bigonga shampiyona bigatuma idasorezwa igihe nk’imikino nyafurika shampiyona ijya gutangira bizwi ko ayo makipe azayitabira kandi na gahunda y’Afurika izwi.

Avuga ko kandi batarategura ingengabihe ya shampiyona bitewe n’uko bari batarakora inama y’inteko rusange kuko mu minsi ishize bari bahuze cyane bitewe n’ibintu byari bimaze iminsi bibera mu Rwanda nk’amarushanwa ya CECAFA y’abagore n’ibindi.

Avuga ko mu gihe cya vuba hatumizwa inama y’inteko rusange ari naho hazatangarizwamo ingengabihe ya shampiyona y’umwaka utaha wa 2018/2018

Tags

17/Aug/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...