Muyoboke yatunguranye yerekana umuhanzi mushya bagiye gukorana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Muyoboke yatunguranye yerekana umuhanzi mushya bagiye gukorana

Muyoboke yatunguranye yerekana umuhanzi mushya bagiye gukorana

Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye mu Rwanda unaherutse gutandukana n’itsinda rya Charly na Nina yamaze kwemeza ko kompanyi ye ya Decent Entertainment igiye gukomezanya urugendo na Allioni Buzindu.

Muyoboke Alex mu butumwa yashyize hanze yavuze ko Kompanyi ye ya Decent Entertainment yamaze kwakira umuhanzikazi Allioni ndetse n’ibikorwa bye bishya bikaba bigiye gutangira kujya hanze.

Iri tangazo ryagiraga riti”Decent Entertainment ltd ishimishijwe no kumenyesha Abanyarwanda muri rusange n’abakunzi ba muzika by'umwihariko ko yamaze kwakira umuhanzikazi Allioni Buzindu. Mu minsi ya vuba ibikorwa biratangira kwivugira! Indirimbo ya mbere ikazajya hanze mu minsi ya vuba yitwa Hahandi. Murakoze murakarama Imana ihe umugisha buri wese ukunda umuziki w'u Rwanda!!! Decent Entertainment Ltd Management.”

Uretse iri tangazo rya Muyoboke Alex, na Allioni mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram yavuze ko yamaze kujya mu maboko y’ubjyanama bwa Muyoboke Alex anateguza abakunzi be kwitega byinshi bishya biri hafi kujya hanze birimo indirimbo nshya ye ya mbere yise ‘Hahandi’ .

Muri Mata twari twabagejejeho ko Muyoboke na Allioni baba bari mu biganiro byo gukorana ariko icyo gihe uyu mugabo yabyamaganiye kure akajya avuga ko ntacyo yabivugaho.

Mu mpera za Gashyantare 2018, nibwo Muyoboke Alex yatandukanye na Charly na Nina yari asanzwe areberera inyungu mu bya muzika. Icyo gihe aba bakobwa basohoye itangazo bemeza ko bashyize akadomo ku mikoranire bari bafitanye na Muyoboke Alex nyuma y'imyaka itanu yari amaze abafasha.

Muyoboke amaze gukorana n’abahanzi batandukanye bakomeye mu muziki w’u Rwanda barimo Tom Close, Urban Boyz, Charly na Nina ,Dream Boyz na Allioni watangiye gukorana na we byeruye.  

  Allioni agiye guhita ashyira hanze iyi ndirimbo 

18/Aug/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...