Miss Africa Belgium : Icyo Umutesi azakorera abakobwa bakebwa imyanya ndangagitsina natorwa (Video) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Africa Belgium : Icyo Umutesi azakorera abakobwa bakebwa imyanya ndangagitsina natorwa (Video)

Miss Africa Belgium : Icyo Umutesi azakorera abakobwa bakebwa imyanya ndangagitsina natorwa (Video)

Umutesi Ornella uri mu bakobwa 14 bari guhatanira ikamba rya Miss Africa Belgium 2019, yavuze ko aramutse ahawe ikamba yashyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa cyane cyane rikorerwa abakobwa bo muri Afurika y’Uburengerazuba.

Uyu mukobwa yavutse mu 1995, avukira mu Rwanda. Ku myaka 2 yahise yerekeza mu gihugu cy’Uburundi agaruka mu Rwanda afite imyaka 12, ku myaka 15 ahita yerekeza mu Bubiligi ari n’aho abarizwa kugeza uyu munsi. Ababyeyi be bose ni Abanyarwanda.

Ni imfura mu bana batanu[abakobwa babiri n’abahungu batatu], abana n’ababyeyi be mu Bubiligi. Amashuri abanza n’ayisumbuye yayize mu Rwanda no mu Burundi. Ubu yiga mu mwaka wa mbere mu bijyanye n’itumanaho muri kaminuza ya ISFSC iherereye mu Bubiligi.

Umutesi yabwiye Eachamps ko icyatumye yitabira iri rushanwa rya Miss Africa Belgium ari uko yabonye iri rushanwa rifite umwihariko agereranije n’andi marushanwa y’ubwiza ajya abona, ndetse by’umwihariko rikaba rifite intego ijyanye no gufasha abababaye bo mu Bubiligi no muri Afurika yose muri rusange.

Ati”Icyanteye imbaraga zo kujya muri Miss Africa Belgium ni uko nyampinga adatorwa ngo bihite birangirira aho, ntago ari ugutora nyampinga ngo kubera ubwiza bwe birangirire aho ahubwo aba afite inshingano zo gufasha abana batishoboye baba ari abo mu Bubiligi cyangwa muri Afurika muri rusange.”

Yavuze ko yari agiye kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda Belgium ariko akabuzwa no kuba nta bikorwa bifatika umukobwa utowe afashwa ngo akore.

Ati”Nigeze gutekereza kujya muri Miss Rwanda Belgium ariko ntago nakomeje kubyiyumvamo, kubera ko numvaga nkeneye gukora kurusha kwambikwa ikamba bigashirira aho.”

Imwe mu ntego zikomeye afite yemeza ko naramuka abaye Miss Africa Belgium 2019, ni ugufasha abakobwa bo muri Afurika y’Uburengerazuba bahohoterwa ndetse bakanacibwa imyanya imwe n’imwe y’ibitsina byabo.

Ati”Nindamuka mbaye Miss Africa Belgium nzavugana n’imiryango yo muri Afurika y’Uburengerazuba bwa Afurika ndebe ko hari icyo nakora ku muco uri muri biriya bihugu wo gukeba abakobwa. Nzakora ibishoboka byose nifashishije amafaranga nzahabwa mfashe abo bakobwa bagiye bakebwa ndetse ntangire ubukangurambaga bwo kuba byacika burundu.”

Umutesi Ornella si we munyarwandakazi wenyine uri muri iri rushanwa kuko n’uwitwa Kantarama Assia Uwera Cyntia  nawe ari mu bahatanira iri kamba. Kubatora ukoresha numero za compte ukoherereza amafaranga, gukanda like ku mafoto y’aba bakobwa cyangwa kwifata amashusho ushishikariza abantu guha amahirwe aba bakobwa.

Irushanwa rya Miss Africa Belgium riri kuba ku nshuro ya gatandatu, umunsi nyir’izina wo gutoranya nyampinga w’umwaka wa 2019 ni ku wa 17 Ugushyingo 2018.

Ushaka kumenya byinshi kuri iri rushanwa wanyura hano: Umutesi Ornella cyangwa ugakanda aha Miss Africa Belgium  ugakora like na Share.

  Ornella yemeza ko aramutse yegukanye ikamba yavuganira abakobwa bakatwa imyanya imwe n'imwe y'ibitsina byabo

  Uyu nawe ni Assia Cyntia uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Belgium

Icyo Ornella azakorera abakobwa bacibwa imyanya ndangagitsina natorerwa kuba Miss Africa Belgium 2019

Reba hano ikindi kiganiro twagiranye na Ornella

18/Aug/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...