Charly na Nina basubije abibaza niba bazitabira ibihembo biri gutegurwa n’abarimo Muyoboke | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Charly na Nina basubije abibaza niba bazitabira ibihembo biri gutegurwa n’abarimo Muyoboke

Charly na Nina basubije abibaza niba bazitabira ibihembo biri gutegurwa n’abarimo Muyoboke

Itsinda rya Charly na Nina riherutse gutandukana na Muyoboke Alex wari umaze imyaka itanu arifasha mu bya muzika, ryavuze ko rishobora kuzitabira ibihembo bya Music Awards Rwanda biri gutegurwa n’abarimo na Muyoboke batabanye neza nyuma yo gutandukana.

Bakimara gutandukana aba bakobwa bamaze igihe barakuyeho telefoni nta muntu ubavugisha. Muyoboke mu biganiro yahaga itangazamakuru yavuvuga ko ahantu hose bamublotse akaba atabasha kubandikira ku mbuga zose nkoranyambaga  no kubahamagara.

Ibi byatumye benshi batangira kuvuga ko haba hari amahari hagati y’aba bombi ariko bose bagahuriza ku kuvuga ko nta kintu nta gito bapfuye.

Mu minsi ishize Muyoboke Alex n’irindi tsinda ry’abantu batandukanye bazi byinshi mu myidagaduro yo mu Rwanda kandi bamazemo iminsi, batangije ibihembo byiswe Music Rwanda Awards(MAR) , benshi batangira kuvuga ko uyu mugabo unakuriye akanama kari gutegura ibi bihembo ashobora kujya yihimura ku bahanzi batandukanye nabo ntibabe babasha kwitabira ngo batsinde.

Mu kiganiro cyahuje abategura MAR n’abanyamakuru mu minsi ishize, Muyoboke yabajijwe niba iki kibazo kitazamo abyamaganira kure avuga ko umuhanzi igihe yakoze atabura kwegukana igihembo kuko ntaho yaca izindi ngabo bafatanije muri ibi bihembo kuko atari iby’umuntu umwe.

Avuga ko abahanzi bagiye bakorana na we aribo bazi umuhate agira n’uburyo akunda umuziki ikindi kandi ibihe yabanyemo n’abo bahanzi bikaba byari byiza kurusha ibyabayeho bigatuma batandukana.

Ati “Ntabwo ari Muyoboke Alex wenyine uri gutegura izi Awards, izi ngabo ziri aha nazica he ngo njye kuvuga nti ‘Oya sinshakamo kanaka?’ Ni abantu b’abagabo bamaze igihe kirekire muri ibi kandi babizi. Ayo marangamutima yo kuba nabuza amahirwe umuhanzi ntabwo ari umugisha wanjye n’Imana yabimpanira. Icyo nifuza ni uko umuziki wacu uzamuka ukarengaho.”

Kuri uyu wa gatanu ubwo Charly na Nina mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru bamurika indirimbo yabo nshya bise ‘Komeza unyirebere’, nabo babajijwe ikibazo cy’uko badafite impungenge zo kwitabira irushanwa rikuriwe na Muyoboke Alex batandukanye bagaca imiyoboro yose bahuriragaho, bavuga ko bakwitabira.

Nina ati”Ndababwiza ukuri nibadutoranya mu bahatanira ibihembo tuzitabira kandi tuzagenda twishimye kuko n’igikorwa kigiye gufasha buri muntu wese uri mu ruganda rwa muzika.”

Yahise abazwa niba igihe bazaba babuze igihembo batazakeka ko ari Muyoboke, nabwo avuga ko atariko yabifata. Ati”Ntago iyo ugiye mu irushanwa uba utekereza gutyo, urabona nka Afrimma awards nta n’ubwo uba uzi umuntu uzitwara neza ushobora kujyayo uvuga ngo ni ‘Victoria Kimani ugasanga Vanessa Mdee cyangwa Sheebah arayitwaye […] rero ntago uba uzi uburyo irushanwa riteguyemo. Nibatora mu buryo buri mu mucyo bigaragarira buri wese tuzishimira cyane kuba muri icyo gikorwa.”

Dj Pius we ku ruhande rwe yabajijwe niba azitabira akajya abica ku ruhande avuga ko azabanza kureba uburyo irushanwa riteye kuko aribwo bwa mbere rizaba ribaye mu Rwanda.

Muri iki kiganiro aba bahanzikazi babajijwe impamvu batarerekana umuntu uzasimbura Muyoboke bavuga ko ubu bari gukorana na Dj Pius, Rwema na Dj Focus nk’abavandimwe ariko igihe cyo kuba bashaka ababafasha kikaba kitaragera.

Charly na Nina bamuritse iyi ndirimbo yabo ya gatatu bashyize hanze nyuma yo gutandukana na Muyoboke dore ko iyo baherukaga ari iyo bahuriyemo na Bebe Cool bise ‘I do’.

‘Komeza unyirebere’ ya Charly na Nina yakozwe mu buryo bw'amajwi na Nessim wo muri Uganda umaze gukorera indirimbo nyinshi aba bahanzikazi, amashusho yayo yo yafashwe na Producer Kenny wo muri Tanzania wakoze indirimbo zamamaye zirimo na  'Kwangwaru' ya Harmonize na Diamond iri guca ibintu muri iki gihe.

  Dj  Pius na Charly mu kiganiro n'itangazamakuruUhagarariye Infinix, uhagarariye Waka fitnes, Nina Fatma Muhoza, Charlotte Rulinda, Deejay Pius na Dj Focus  Charly na Nina berekana indirimbo yabo 

Komeza unyirebere, indirimbo Charly na Nina bashyize hanze 

18/Aug/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...