Queen Cha, Asinah na Nick Dimpoz babyinishije abakunzi babo b'i Kayonza bataha batabishaka (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Queen Cha, Asinah na Nick Dimpoz babyinishije abakunzi babo b'i Kayonza bataha batabishaka (Amafoto)

Queen Cha, Asinah na Nick Dimpoz babyinishije abakunzi babo b'i Kayonza bataha batabishaka (Amafoto)

Kwisanzura ni iki? “Ni igihe umuhanzi ukunda akwihaye wese ukamubyinisha uko ubyumva.” Iki gisobanuro cyo kwisanzura cyatanzwe n’umusore w’i Kayonza wari umaze kubyinisha umuhanzikazi Queen Cha.

Mu ijoro ryo kuwa 17 Kanama 2018 mu Mujyi wa Kayonza ahitwa Mid Land Motel habereye igitaramo cya kabiri cy’ubukangurambaga bwa ‘Rwandan Music First’ bugamije gukundisha abanyarwanda umuziki wabo.

 Kayonza yari yatekerejwe nk’umwe mu mijyi idakunze kugira amahirwe yo gutaramirwa n’abahanzi batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali.

Abahanzi bakomeye nka Bull Dogg, PFLA, Queen Cha, Nick Dimpoz, na Asinah Errah nibo bari bamanutse ngo begere abakunzi babo b’i Kayonza bababona gake.

Umuhanzi Bull Dogg ni we wabanje ku rubyiniro akurikirana na PFLA banafatanyije kuririmba zimwe mu ndirimbo bahuriyeho. Aba basore bishimiwe bikomeye cyane cyane PFLA wari uhataramiye bwa mbere. Abafana bamweretse ko bari bamukumbuye cyane dore ko igitaramo cyagiye gutangira bari kumuhamagara.

Nyuma y’aba basore baririmba injyana ya Hip Hop itarimo kubyina cyane, hakurikiyeho ‘ubwisanzure’. Nick Dimpoz niwe wabimburiye abandi muri aka gace ko kwisanzura. Uyu mugabo utamaze igihe kinini mu muziki yakiriwe neza n’abafana basanzwe banamukunda muri filime ya City Maid.

Mu ndirimbo ze nka Uzaba Umbwira, Bwiza Bwirabura, Vitamin nshya n’izindi, Nick Dimpoz yageze aho ajya mu bafana afata umugore umwe mu bafana babyinana ingwatira mu biri biratinda.

Asinah Erra  umuhanzikazi wihebeye injyana ya Dance Hall, yakurikiranye na Nick Dimpoz. Uyu mukobwa yaje yambaye ikanzu ndende isatuye kuva hasi kugera mu rukenyerero. Yaririmbaga abifatanya no kubyina mu buryo bukurura abafana dore ko n’umwenda w’imbere wagaragaraga.  Imibyinire ya Asinah yageze aho ikurura umwe mu bafana yisanga yamusingiriye barabyinana.

Queen Cha niwe wasoje iki gitaramo.  Uyu mukobwa wagaragaje ko akunzwe  i Kayonza nawe yatanze umwanya ku mukunzi we arisanzura barabyinana karahava.

Nyuma ya Kayonza hazakurikiraho Rubavu aho hazaba hari abandi bahanzi biyemeje kugira uruhare muri ubu bukangurambaga.

PFLA yishimiye kuririmbira i Kayonza bwa mbere

PFLA na Bull Dogg baririmbye indirimbo bahuriyeho

Bull Dogg yanyujijemo yegera abafana baraganira

Nick Dimpoz 

Yamubyinishije...

Byashyize kera

Byari ukwisanzura

MC Iras Jalas niwe uyobora ibi bitaramo

Akunda Hip Hop...

Umufana wa PFLA ...

Abakundana bihera ijisho uko abahanzi babataramira

Baryohewe...

18/Aug/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...