Abakinnyi 32 batarimo Djabel, Bakame na Bayisenge, bahamagariwe guhangana na Cote d'Ivoire | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abakinnyi 32 batarimo Djabel, Bakame na Bayisenge, bahamagariwe guhangana na Cote d'Ivoire

Abakinnyi 32 batarimo Djabel, Bakame na Bayisenge, bahamagariwe guhangana na Cote d'Ivoire

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Mashami Vincent n’abo bafatanyije bahamagaye abakinnyi 32 bazifashisha ku mukino wa Cote d’Ivoire mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Kanama 2018 ni bwo umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda nyuma y’iminsi 2 ahawe iyi mirimo yahise ahamagara abakinnyi azifashisha.

Yabanje kubwira itangazamakuru ko yabonye amahirwe adapfa kubona na buri wese ariko ko amahirwe abonye atazayapfusha ubusa.

Yagize ati“Nta muntu utakwifuza kuba umutoza w’igihigu, ni amahirwe mbonye atabonwa na buri wese nkaba nizeza abanyarwanda ko tuzakora ibishoboka byose tukabaha ibyishimo turabizi ibintu ntabwo bimeze ariko niyo mahirwe tubonye.”

Mu ntego yahawe kumwe n’abo bafatanyije ni uguhesha ikipe y’igihugu itike y’iki gikombe ndetse hakiyongeraho no kubaka ikipe y’igihugu y’igihe kirambye.

Muri uru rutonde rw’abakinnyi bahamagawe ntihagaragayemo Manishimwe Djabel wa Rayon Sports umwe mu bakinnyi barimo bitwara neza muri iyi minsi mu ikipe yabo, Bakame wari umaze iminsi ari umuzamu wa mbere na Emery Bayisenge uherutse kurekurwa na USM Alger.

Mashami Vincent yavuze ko kuba atahamagaye aba bakinnyi atari uko ayobewe ko ari abahanga, ahubwo ko ari yo mahitamo aba yakoze kandi ko bigishoboka ko bashobora kongerwa mu bandi.

Yagize ati“Nk’umutoza ntuhamagara abakinnyi beza gusa, kuko ushobora gusanga uhamagaye ba myugariro gusa, cyangwa ba rutahizamu, bisaba rero kureba ku mpande zose, Djabel rero ni umukinnyi mwiza ariko rero kugeza ubu ibisubizo dufite reka duhere aha n’ubundi umuryango uracyafunguye kuri Djabel kimwe n’abandi nka Emery Bayisenge.”

Kuri Bakame  we ngo baihisemo kubanza kubaha icyemezo cy’umukoresha we wa Rayon Sports yamuhagaritse kugira ngo bazanze bagikemurane.

Mashami Vincent akaba azungirizwa na Mulisa Jimmy nk’umungiriza wa mbere, Seninga Innocent umwungiriza wa kabiri, umutoza w’abanyezamu akaba Higiro Thomas naho umuganga ni Rutamu Patrick, Niyintunze Jean Paul ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, ushinzwe ubuzima bw’ikipe akaba Jacson.

Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo ari bwo umwiherero uzatangira naho imyitozo itangire ku wa Gatatu mu gitondo  aho icyumweru cya mbere bazajya bakora kabiri ku munsi. Abakina imbere mu gihugu nibo bazatangira umwiherero bwa mbere abakina hanze bakaba bazabasangayo nyuma.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikaba yaherukaga guhura tariki ya 12 Kanama 2018 ubwo bakinaga na Centre Afrique n’ubundi mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika ikaza no gutsinda u Rwanda ibitego 2-1.

Dore abakinnyi 32 bahamagawe

Abanyezamu: Kwizera Olivier(Free  State Stars), Kimenyi Yves(APR FC), Rwabugiri Omar(Mukura VS) na Fiacre Ntwari(Intare FC & Amavubi U-20)

Ba Myugariro:Salomon Nirisarike(AFC Tubuze), Iragire Saidi(Mukura VS), Usengimana Faustin(Khitan Sports Club), Rwatubyaye Abdul(Rayon Sports), Rugwiro Herve(APR FC), Manzi Thierry(Rayon Sports), Michel Rusheshangoga(nta kipe afite), Fitina Omborenga(APR FC),Fitina Omborenga(APR FC), Emmanuel Imanishimwe(APR FC) na Rutanga Eric(Rayon Sports)

Abakina hagati: Mukunzi yannick(Rayon Sports), Mugiraneza Jean Baptiste Migi(APR FC), Niyonzima Ally(AS Kigali), Biziamana Djiahd(Waasland Beveren), Haruna Niyonzima(Simaba SC), Buteera Andrew(APR FC), Cyiza Hussein(Mukura VS), Iranzi jean Claude(APR FC), Muhire Kevin(Rayon Sports), Sibomana Patrick(Shahktyor Soligorsk), Ngendahimana Eric(Police FC) na Nizeyimana Djuma(SC Kiyovu Sports)

Ba rutahizamu: Kagere Meddy(Simba SC), Jacques Tuyisenge(Gor Mahia), Usengimana Danny(Tersana FC), Hakizimana Muhadjiri(APR FC), Mbara Jimmy(AS Kigali) na  Uwimbabazi Jean Paul(Kirehe FC)

Canisius Kagabo

20/Aug/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(5)
Tuzamusabira olivier
amavubi azabikora kbx
name eric
ndabakunda cyane hhhhhhhhhh
JEAN CLAUDE AFAZARI
ko muvugango ntakipe afite michel rusheshangoga kandi yarasinye imyaka itatu (3) muri APR FC
Fahd
Mana yange haruna djihad bombi nibakina none bahamagawe hsruna we amaze umwaka adakina djihad nawe nakina usibye champion itangira nibwo yagiye mukibuga gusa muri match 3
Shyaka eric
competion yabakina hagati no kuri 3 ndabona iryoshye ahaho ntamahitamo nabona kbs hhhhhhhhhhh
Sponsored Content
Loading...