Christopher ari mu rukundo n'umwe mu bagize itsinda rya Charly na Nina | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Christopher ari mu rukundo n'umwe mu bagize itsinda rya Charly na Nina

Christopher ari mu rukundo n'umwe mu bagize itsinda rya Charly na Nina

Umuhanzi Christopher aravugwaho kuba ari mu rukundo rw’ibanga na Nina uririmba mu itsinda rya Charly na Nina.

Christopher ni umwe mu basore bamaze igihe kinini mu muziki wo mu Rwanda, ariko ntiyigeze agaragaza umukobwa bakundana n’ubwo hari abagiye bavugwa barimo n’uwabaye Nyampinga w’u Rwanda 2014 Akiwacu Colombe. Ibi ni nako bimeze kuri Nina kuko nawe nta mukunzi we wari uzwi kugeza ubu.

Ku Cyumweru ubwo Urubyiruko rukora imyuga itandukanye rwahuraha na Perezida Kagame, Christopher na Nina bari bitarabiriye kimwe n’abandi bahanzi.

Mu mashusho y’afashwe aba bombo abagaragaza Nina afashe akaboko Christopher, amukurura amujyana ngo bajye kwicarana. Bageze mu byicaro babanjye guhugira kuri telefone, ariko Nina akanyuzamo agashotora uyu musore waririmbye Simusiga, amwekereka amafoto muri telefone.

Mu buryo baganiraga wabonaga barebana akana ko mu jisho, ndetse Nina hari aho yageze asaba Christopher ko bakwifotozanya bimwe byitwa Selfie.

Si aha uyu mubano wa Christopher na Nina utangiye kunugwanogwa dore ko no mu minsi ishize ubwo Charly na Nina bavaga i Burayi, uyu musore ari mu bantu bake babyutse mu ruturuturu bakajya kubakira, nyamara nta yindi mikoranire yari isanzwe izwi hagati yabo.

Reba amashusho ya Christopher na Nina bari mu buryohe bw'urukundo

21/Aug/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(17)
irutingabo djuma
wap kbsa
d-j decklo
wapi wapi ntabirenze arakuruta mn byibura ka Charly kbx
Ange Jeccy El Lalana
kobyaba aribyiza cyane ahubwo bafatireho
Dufitumukiza emmanuel
Bakundanye byaba ari byiza cyane kuko baraberanye pe ahubwo ni bafatireho
Dufitumukiza emmanuel
Bakundanye byaba ari byiza cyane kuko baraberanye pe ahubwo ni bafatireho
kubwimana winyamasheke mu kirimbi icyimpindu
iraya couple ntago yabarinziza pe nina numukecuru2 kd chrsitph we numwana
kubwimana emmanuel
christopher na nina ntago baberanye kbx
dusabimana jean damour
mbega abanyamakuru uziko ntamakuru muba mufite? couple ya charly na topher muneza irashaje namwe ngo nina
dusabimana jean damour
mbega abanyamakuru uziko ntamakuru muba mufite? couple ya charly na topher muneza irashaje namwe ngo nina
dusabimana jean damour
mbega abanyamakuru uziko ntamakuru muba mufite? couple ya charly na topher muneza irashaje namwe ngo nina
More Comments
Sponsored Content
Loading...