TBB bamaze gusimbuza Mc Tino wabiyomoyeho | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

TBB bamaze gusimbuza Mc Tino wabiyomoyeho

TBB bamaze gusimbuza Mc Tino wabiyomoyeho

Itsinda rya TBB[Team, Bob & Benja] ryasenyutse mu 2017 nyuma yo kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma, rikongera gukora muri uyu mwaka bavuga ko bamaze gusimbuza MC Tino wabiyomoyeho.

Iri tsinda ryamenyekanye mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Mbwiza ukuri’, ‘Akenda’, ‘Fantastic’, ‘Biramvuna’, ‘Unshyira high’ Vuza Ingoma bakoranye na Jay Polly n’izindi nyinshi zitandukanye.

Ryatangiye kumenyekana mu 2011 benshi batangira kwiyumva mu bihangano byaryo, umwaka ushize nyuma yo kuva muri Guma Guma ryahise ritatana Tino wiyitaga ko ariwe nkingi ikomeye ahita avamo ajya kwikorana ibikorwa bye nk’umuhanzi ku giti cye.

Bakimara gutandukana benshi batangiye gukeka ko iri tsinda ryaba rigiye gusenyuka ariko siko biri ubu rifite ingamba nshya.

Kuva batandukanye na Tino bamaze gukora Video imwe y’indirimbo bise ‘Baby love’ ndetse n’indirimbo ebyiri z’amajwi, ubu bashyize hanze iyo bise ’Ukubigenza’ ft Jay C.

Mu kiganiro Benja yahaye Eachamps yavuze ko ubu bafite imigambi mishya ndetse Tino bakaba baramaze kumusimbuza ikipe nini y’ababafasha mu muziki[irimo abanyamakuru, Aba-djs, abafana, aba-producers ndetse n’abandi benshi, inyuguti ya T muri iri tsinda[TBB] yahoze ivuga Tino ikaba yarahindutse Team.

Yagize ati ”Tino twamusimbuje ikipe yose yadufashaga, niyo mpamvu twiyise Team, Bob & Benja. Yasimbujwe ikipe nini irimo abanyamakuru, aba-djs, abafana, aba-producers n’abandi benshi.”

Yavuze ko gutandukana na Tino byatumye babanza gutekereza uko bagiye kugarukana imikorere akaba ari byo byadindije ibikorwa byabo bimwe na bimwe birimo no kuba bashyira hanze alubumu ebyiri bafite' Uyu mwaka bashaka gushyira hanze amashusho y’indirimbo zigera kuri enye n’indirimbo z’amajwi zigera kuri eshanu.

Benjah avuga ko nta cyuho na gito Tino yigeze asiga kuko bakorana n’abahanzi batandukanye. Ati” Nta cyuho cya Tino cyigeze kiza muri TBB kubera ko dukorana n’abahanzi benshi, niba hari igice mu ndirimbo twumva ko dukeneye ibintu bimeze nk’ibya Tino ntabwo twabura abantu baturirimbira, style ya Tino ntabwo twabura udufasha mu gihe twaba tubikeneye.”

Benja yizeza abafana ba TBB ko bagarukanye imbaraga nshya mu muziki ndetse bakaba bari gukora mu buryo bunoze, abasaba ko bakomeza gushyigikira iri tsinda mu buryo bwose.

Ukubigenza, indirimbo nshya mu buryo bw'amajwi ya TBB

Baby Lover , indirimbo ya mbere ya TBB ikorewe amashusho kuva Mc Tino yava mu itsinda

Tags

28/Aug/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...