Itsinda ry'abaramyi 'Kingdom' ryateguye igitaramo cyatumiyemo umuhanzi ukomeye wo muri Tanzania | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Itsinda ry'abaramyi 'Kingdom' ryateguye igitaramo cyatumiyemo umuhanzi ukomeye wo muri Tanzania

Itsinda ry'abaramyi 'Kingdom' ryateguye igitaramo cyatumiyemo umuhanzi ukomeye wo muri Tanzania

Itsinda ry’urubyiruko ry’abaramyi rikorera umurimo w’Imana mu mujyi wa Kigali, ryitwa Kingdom of God Ministries, ryateguye igitaramo cy’imbaturamugabo kizabera kuri Christian Life Assembly[CLA] i Nyarutarama.

Iki gitaramo kizaba kuwa 16 Nzeri 2018, batumiyemo andi matsinda akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana arimo Healing Worship Team, Asaph Ministries Gatenga, Alarm Ministries, Gisubizo Ministries ndetse na True Promises Ministries.

Uretse aya matsinda asanzwe afite amazina akomeye mu Rwanda, hazaba hari n’umuhanzi witwa Joel Lwaga uri mu bakomeye bakora umuziki wo kuramya Imana mu gihugu cya Tanzania.

Umunyamabanga wa Kingdom, Uremyeneza Bienfaiteur, yabwiye Eachamps ko bateguye iki gitaramo bashaka guhembura ubugingo bwa benshi no kwibutsa abantu ko bisunze Imana bakomeza kugira ubuzima bufite ireme. Iki gitaramo gifite intero ivuga ko ‘turi abatsinzi’.

Yagize ati”Tugendeye ku izina ry’igitaramo ‘Victorius( bivuze ko turi Abatsinzi)', byaturutse ku ndirimbo yacu twasohoye mu minsi ishize yitwa ‘Ndi ukomeye’ tuba tuvuga uburyo twatsindishirijwe turi muri Kirisito Yesu bisa nk’aho twabihinduye mu cyongereza ariko byaturutse kuri iriya ndirimbo."

Yavuze ko bahisemo kuzana Joel Lwaga n’aya matsinda kugira ngo bahaze ukwifuza kw’abantu bazitabira igitaramo cyabo. 

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000 Rwf mu myanya y’icyubahiro na 3,000 Rwf mu myanya isanzwe ariko abazagura amatike mbere bakazagabanyirizwaho 1,000 Rwf.

Kingdom of God Ministries yamenyakanye cyane mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Sinzava aho uri’, ‘Nzamuhimbaza’, ‘Sinshidikanya’, ‘Ndi ukomeye’ yitiriwe iki gitaramo ndetse n’izindi nyinshi.

 Igitaramo cya Kingdom bakitezeho gusubiza impagarike benshi batentebutse

  Joel Lwaga yitezwe muri iki gitaramo

Ndi ukomeye yavuyemo igitekerezo cyo gutegura igitaramo

30/Aug/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
eric
Nanjye muzanzigamire umwanya sinahabura pe ndi ,gakenke rwanda.kingdom are good,yeye tunahapenda sana.
bienf 2 months ago
thank you eric
Sponsored Content
Loading...