Gucyocyorana na Drake bisize urunturuntu hagati ya Meek Mill na Nicki Minaj | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Gucyocyorana na Drake bisize urunturuntu hagati ya Meek Mill na Nicki Minaj

Gucyocyorana na Drake bisize urunturuntu hagati ya Meek Mill na Nicki Minaj

Iki cyumweru gisize umuraperi Meek Mill usanzwe akundana na Nicki Minaj mu rusobe rw'ibibazo yatewe no kugerageza guterana amagambo na Drake. Kuri biravugwa ko umubano hagati Nicki Minaj na Meek Mill ushobora kuba utifashe neza na gato bitewe n'ibibazo hagati ya Meek Mill na Drake.

Meek Mil umaze iminsi akozanyaho na Drake biturutse ku magambo Meek Mill yatangaje abinyuj8je kuri Twitter aho yavuze ko abantu badakwiye kumugereranya na Drake kubera ko atiyandikira indirimbo, ibi byatumye Drake nyuma y'igihe gito cyane ahita ashyira hanze indirimbo yibasira Meek Mill yise “Charged Up" hadaciyemo kabiri abonye Meek Mill akomeje gutinzamo aba asohoye iyindi yise “Back to Back" nayo yiganjemo amagambo yibasira uyu musore, ibi byashyuhije Meek Mill mu mutwe mu buryo bwihuse cyane ibintu bimubana iyanga haciyeho iminsi nawe akora indirimbo isubiza Drake gusa abantu benshi bayinenga ko idafite aho ihurira n'indirimbo za Drake ahubwo ivuga ku byamaze kuba impitagihe.

Guterana amagambo kwa Meek Mill na Drake bishobora kuba byatokoje umubana wa Nicki Minaj na Meek Mill.

Meek Mill rero akaba yarababajwe cyane n'uburyo umukunzi we “Nicki Minaj" atigeze yerura ngo amushyigikire mu uru rugamba ahanganyemo na Drake wanabayeho inshuti ikomeye ya Nicki Minaj.

Drake ukomeje guterana amagambo na Meek Mill, byigeze kuvugwa ko yagiranye urukundo na Nicki Minaj kuri ubu ukundana na Meek Mill.

Mu kugaragaza umujinya n'uburakari aterwa no kubona Nicki Minaj ntacyo bimubwiye, amakuru dukesha ikinyamakuru kizwiho gushyira n'akari imurori hanze “MTO" avuga ko ku munsi w'ejo ubwo bari mu bitabiriye kimwe mu bitaramo Nicki Minaj na Meek Mill bamaze iminsi bakorana, ubwo bari mu rwambariro Meek Mill ugifite umujinya kubera Drake, yazaniwe amafunguro akunda n'umukunzi we Nicki Minaj aho kuyakira arayasunika ndetse ameneka mu ntoki za Nicki Minaj, ibintu bitigeze bimushimisha na gato.

Amakuru akomeje kugenda acaracara aravuga ko aba bombi bashobora kuba bahagaritse iby'urukundo rwabo rutanamaze umwaka, gusa nanone ku rundi ruhande bikagaragara nk'amayri yo gushyushya no kumenyekanisha ibitaramo bari kugenda bakora mu mijyi itandukanye cyane ko kugeza ubu muri bo ntawe urakora ikintu kindi kigaragaza gutandukana hagati yabo.

Kurikira EAchamps Rwanda kuri Facebook unyuze hano
Kurikira EAchamps Rwanda kuri Twitter unyuze hano
01/Aug/ 2015,2 years ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content