PFLA yagaragaje agahinda yatewe na Fireman na Green P bijanditse mu biyobyabwenge | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

PFLA yagaragaje agahinda yatewe na Fireman na Green P bijanditse mu biyobyabwenge

PFLA yagaragaje agahinda yatewe na Fireman na Green P bijanditse mu biyobyabwenge

Umuhanzi PFLA yatangaje ko yababajwe cyane no kuba bagenzi be barimo Fireman na Green P barijanditse mu biyobyabwenge, nyamara bakabaye baramukuyeho isomo, nk’umwe mu babinyweye mbere ariko akaza kubireka.

PFLA ubusanzwe yitwa Murerwa Amani, ni umwe mu nkingi za mwaba u Rwanda rufite mu njyana ya Hip Hop.  Iri zina rirazwi bitewe n’indirimbo nyinshi ryumvikanamo nk’iyitwa Ibiro By’Ibanga, Akabindi k’Umurozi, Ghetto, Nisubiyeho n’izindi.

By’umwihariko izina PFLA ryagarutse cyane mu matwi ya benshi, ubwo yafatwaga mu bihe bitandukanye agafungwa azira kunywa ibiyobyabwenge. Mbere yo gufungirwa mu Rwanda, PFLA yafungiwe no muri Norvege ndetse azanwa mu Rwanda n’inzego zishinzwe umutekano, kubera gukoresha ibiyobyabwenge. Yafunguwe mu mpera z’umwaka ushize ubwo yari arangije umwaka umwe w’igifungo yari yarakatiwe.

Nk’uko yabibwiye Eachamps kuri ubu uwari Sawuri yabaye Pawulo! PFLA yarahindutse, ibiyobyabwenge nta kibyikoza, ntakigaragara ku mihanda y’i Nyamirambo nka mbere, ngo ashobora no kumara ukwezi ntaho arajya.

Yagize ati “P wa kera yari umuntu usa nk’aho atagira gahunda, yirirwa mu marigara cyane (aho banywera ibiyobyabwenge), yirirwa imihanda, ariko kuku ubu nta muntu upfa kumbona nta gahunda, icyo cyonyine cyakwereka ko nahindutse. Ubu niba ukwezi gushira ukundi kukaza ntarasohoka mu nzu, kandi narakundaga kujya i mihanda, ni ya mpinduka ndimo.”

Muri uyu mwaka wa 2018 umuraperi Fireman ubarizwa mu itsinda rya Tough Gang yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano azira gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse na mugenzi we Green P bivugwa ko byamuzahaje, ariko we biragoye kumenya aho yaba ari.

Kuri PFLA ngo iyo yumvise, hari bagenzi be bishoye mu biyobyabwenge nyamara bazi neza ingaruka mbi byamugizeho, biramubabaza cyane.

Yagize ati “ ntabwo nzi stuation ya bariya babile (abasore) gusa birambabaza. Njyewe ndibaza nti ese igihe njyewe nari mbirimo ni igiki kizima mwabonaga ndi gukora, ku buryo bavuga bati tugiye kwigana ibyo uriya musore yakoraga? Usibye gusa kwirirwa nangara, niyica, umuziki wanjye nkawangiza. Nta kindi kintu kizima wavanamo usibye ibibazo gusa kuva kuwa mbere kugera ku wundi. Birambaza rwose kuri Green, kuri Fireman, kuko nabo ni inkingi za Hip Hop, ni abaraperi bakomeye igihugu gihombye, ariko kubona nabo baragiye muri uriya mwanda ni ibintu bibabaje.”

Agaruka kuri Jay Polly ufunze azira gukubita umugore we akamukura amenyo, PFLA yavuze ko ari ibintu byo kugawa n’ubwo nta wamuciraho iteka.  Gusa avuga ko ibibi bikorwa n’abaraperi bidakwiye kwitirirwa injyana yose kuko hari n’abandi b’intagarugero.

Kuva PFLA yafungurwa yasohoye indirimbo imwe yo gusaba Imbabazi umubyeyi we. Ngo ari gukora Alubumu ye iri hafi kurangira, ndetse agafata n’amashusho y’indirimbo zimwe zizaba ziyiriho.

03/Sep/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
K2 Jahrass
Pi album ijyezehe x Iza ?
J.Aime
P waragabanyije kbs ariko tuvugishije ukuri iyi photo wari wakoze ijisho
Wizzo khaled
ikigaragara P Fla yarahindutse mn ibiyobyabwenge yarabiretse tooooo
kabutindi ruganzu jc
pful yarahindutse pe nuko avuga biragaragara
Sponsored Content
Loading...