Icyo Riderman avuga ku ndirimbo yagizeho uruhare Dream Boys bashishuye ku yo muri Tanzaniya | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Icyo Riderman avuga ku ndirimbo yagizeho uruhare Dream Boys bashishuye ku yo muri Tanzaniya

Icyo Riderman avuga ku ndirimbo yagizeho uruhare Dream Boys bashishuye ku yo muri Tanzaniya

Umuhanzi Riderman avuga ko kuba yararirimbye mu ndirimbo ya Dream Boys biganye iya Beka Flavour wo muri Tanzaniya, nta rubanza umutima we umucira kuko ibyo yaririmbye ari ibyo yihimbiye, ndetse atari azi ko hari indi ndirimbo imeze nk’iyo.

Hashize igihe kigera ku byumweru bibi, itsinda rya Dream Boys rushyize hanze indirimbo bise Romeo & Juliet, aho bayifatanyije n’umuraperi Riderman.

Nyuma y’igihe gito iyi ndirimbo isohotse, aba bahanzi bokejwe igitutu ku mbuga nkoranyambaga bashinjwaga kuba bariganye indirimbo yitwa Sikinai y’umuhanzi Beka Flavour wo muri Tanzaniya.

Aba basore babanje kwihagararaho ariko nyuma bemera ko bari uduce twumwe bitije mu iri ndirimbo bakadukoresha mu yabo.

Beka Flavour nawe yarabimenye ndetse avuga ko ibyakozwe na Dream Boys ari amakosa, ariko ku rundi ruahnde byamweretse ko indirimbo ze hari urwego rukomeye zagezeho.

Mu Kiganiro na Isango na Muzika, umuhanzi Riderman yabajijwe kuri iyi ndirimbo nawe yagizemo uruhare, maze avuga ko yamenye ko ari inyiganano nyuma y’uko isohoka.

Kuri Riderman ngo umutima we uracyeye, kuko nta ruhare yagize mu kwigana iyi ndirimbo, ndetse ibyo we yaririmbye bikaba ibye nta handi yabiteruye.

Yagize ati “niba ababikoze barabikoze babizi, bikaba nta kintu bibatwaye, ikibi ni uko ari njyewe wari kuba nateruye igitero cyanjye ngo mbe niganye undi muntu, ariko mu gihe igitero cyanjye ari njye wakiyandikiye, nkaba narabikoze neza, njyewe nta rubanza ruri ku mutima wanjye.”

Riderman avuga ko umuco wo kwigana ibihangano by’abandi udakwiye kurangwa mu bahanzi b’abanyarwanda, ariko ko mu gihe byabaye bidakwiye guhinduka urubanza, kuko hari n’ahandi bikorwa kandi bitwa ko bateye imbere.

Yagize ati “ntabwo bikwiye yenda, ariko niba byakozwe ntabwo bikwiye gufatwa nk’ikintu gikomeye, kuko n’abafaransa abarabikora, bajya bafata indirimbo z’Abanyamerika bakazisubiramo cyangwa se n’Abafaransa bagasubiramo izabo, cyangwa se abanyamerika bagasubiramo iza bagenzi babo, ni ibintu bisanzwe bibaho, ariko mu Rwanda bahita babifata nk’aho ari ikintu kidasanzwe.”

Riderman avuga ko icy’ingenzi ari ubutumwa bwiza buba buri mu ndirimbo, bushimisha abafana  ku ruta izindi mpaka ziwushamikiraho.

05/Sep/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(7)
Allañ
rider mn uvuze akantu kubwenjye icyangombwa Nuko usohora ubutumwa bwawe bwiza bukumvikana.
Alex Salvator
Umuco wo gushishura ukwiye gushishura ukwiye gucika mu Rwanda,natwe tukagira injyana yacu y'umwimerere.Ariko urugero nko kumva" Reka ngukunde ya Aimé Bluestone"warusanzwe uzi" Whine for me ya Sautisol ft Kcee" kbsa byakugora kuyikunda.
vicent
keep it up ma boi ndakwemera
Alpha-g
Kbx Dream Boys Iyo Ndirimbo Ntabwo Bayishishuye Kuki Harigihe Injyana Zisa Gusa Atarugushishur
Ange
Icyangombwa ni uko badushimishije nk abakunzi babo. Bravo kbs. Turabemera.
DJ oppa
icya ngombwa nuko ibyo waririmbye ari ibyawe abandi barekere #igishishwa cyabo
IP Promoter
ariko njye simbifata nkubuswa ahubwo ntako baba batagize sam[pling ibaho nubundi urebye ntabwo byashoborwa na buri wese
Florida Me 3 months ago
In Rdn music especially presenters &Producers always wants to put down our musicians. .....#Ex see how MIrene always posts the mistake of singers ......#If copying is not gud or if it was illegal the owner sh'd report then....
Sponsored Content
Loading...