Gahongayire yongeye kwerekana intimba yatewe no kubura imfura ye imaze imyaka 4 yitabye Imana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Gahongayire yongeye kwerekana intimba yatewe no kubura imfura ye imaze imyaka 4 yitabye Imana

Gahongayire yongeye kwerekana intimba yatewe no kubura imfura ye imaze imyaka 4 yitabye Imana

Aline Gahongayire uri mu bahanzi bakomeye bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yongeye kugaragaza uburyo ashengurwa no kuba amaze imyaka ine abuze umwana yibarutse agapfa nyuma y’igihe gito, avutse.

Kuwa 6 Nzeri n’umunsi utazibagirana mu mutima wa Gahongayire Aline kuko ari bwo mu 2014 umwana we w'imfura yapfuye.

Kuva Aline yabura imfura ye, buri mwaka ashyira hanze ubutumwa garagaza intimba aterwa no kuba yarabuze uyu muziranenge yari yibarutse. Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram yavuze ko Imana ariyo yemeye ko apfusha imfura ye, ndetse anavuga ko n’ubwo bitari ibihe byoroshye kuri we ubu ayishima.

Ati”Ishimwe ni iry’Imana niyo yemeye ko bibaho. Ubu butumwa n’ubwawe Ineza nshuti magara yanjye, uruhukire mu mahoro. Imyaka ine irashize byanshenguye umutima.”

Ubu butumwa buherekejwe n’andi mafoto ariho ubundi burebure bwifuriza umwana wa Gahongayire gukomeza gutengamara aho ari mu ijuru.

Ubwa mbere bufite umutwe ‘Isabukuru mu ijuru’ bugira buti “Ndareba amarira uri guhogora n’ububabare buri mu maso hawe, ariko ihangane kuko urukundo ntirujya rupfa. Ndabizi byo ntabwo mpari ngo ngucigatire  cyangwa ngo nguhe igisomyo gito , urusaku rw’ijwi ryanjye no gukakaba ni ibintu bito wabuze.”

Gahongayire yongeye kubwira umwana we ko ari kwizihiza isabukuru ye n’ubwo ari mu ijuru amusaba gukomeza kwihangana.

Mu yindi foto avuga ko azashimira umukobwa we Ineza wamuhaye ishema ryo kwitwa Mama, ati”Urishimye aho uri mu ijuru, Ineza wanjye. Nzagushimira ko wampaye ishema ryo kwitwa Mama Ineza. Ineza wanjye ruhuka nzahora ngukunda.”

Mu mafoto agera kuri aneza Gahongayire yashyize kuri uru rubuga hari n’irimo y’umubyeyi acigatiye umwana, agaragara ko ibihe byo kwibaruka Ineza yabuze azabikumbura iteka.

Ku itariki ya 20 Ukuboza 2013, nibwo Aline Gahongayire yasezeranye n’uwari umugabo we Gahima Gabriel, bakoze ubukwe bw’akataraboneka, barasezerana bemeranywa kubana ubuziraherezo.

Nyuma y’umwaka umwe n’iminsi 23 basubiye mu itangazamakuru umwe avuga ko iby’urukundo rwabo abona bitagishobotse bityo ashaka kwiberaho wenyine[icyo gihe ni Gahima wabanje kuvuga ko we na Gahongayire batandukanye], ndetse biza kurangira batandukanye burundu n’ubwo umugabo yacishagamo akagaruka mu rugo.

Ku itariki ya 6 Nzeri 2014  Gahongayire yibarutse umwana wa mbere yari yabyaranye na Gahima ahita apfa, akaba ari igikomere Gahongayire ahorana ku mutima.

Umwaka ushize kuwa Kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2017 Aline Gahongayire n'uwahoze ari umugabo we Gahima Gabriel bahawe gatanya isesuye n’Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru, buri wese ajya gutangira ubuzima bwe.

  Ubutumwa Aline yandikiye umwana we umaze imyaka ine atabarutse

  Ifoto Gahongayire yaherekesheje ubutumwa bwe  Gahongayire na Gahima igihe biteguraga kwibaruka umwana wabo   Gahongayire asigaye yiyita umugore mushya

06/Sep/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
diane
komeza kuruhuka ineza wa maman @ alga humura Imana ukorera izi byose kandi ikwitayeho
Sponsored Content
Loading...