Infinix yamuritse icyiciro cya telefone nziza kandi zihendutse ku isoko ryo mu Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Infinix yamuritse icyiciro cya telefone nziza kandi zihendutse ku isoko ryo mu Rwanda

Infinix yamuritse icyiciro cya telefone nziza kandi zihendutse ku isoko ryo mu Rwanda

Infinix ni kompanyi ikora telefone zigezweho zo mu bwoko bwa Smartphone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga yashinzwe mu 2013. Mu gukora ibi bikoresho yibanda ku byanyura urubyiruko rw’iki gihe rusigaye rugendana n’ibigezweho.

Intumbero ya Infinix ni ugukora ibikoresho by’ikoranabuhanga byorohereza urubyiruko mu bikorwa bya buri munsi by’itumanaho bikabafasha kugendana n’umuvuduko w’iterambere isi iriho muri iki gihe. Ibi nibyo byatumye ihita iba kompanyi y’ubukombe mu gihe gito imaze ishinzwe.

Joseph, ushinzwe itangazamakuru muri infinix avuga ko bakora telefone ngendanwa bakoresheje ikoranabuganga ryo ku rwego rwo hejuru bagendeye ku byanyura  abatuye mu bice bitandukanye by'isi kugirango baryoherwe n’ubuzima .

Akomeza avuga ko ibanga ryihishe inyuma y’uburyo Infinix iri kuzamuka cyane mu gihe gito ari uko bakora ibikoresho binogeye ijisho kandi bikomeye bifashishije ikoranabuhanga rigezweho bagamije gutanga umusanzu mu mibereho myiza y’urubyiruko kuko ari rwo bibandaho.

Telefone za Infinix ni nziza kandi zirahendutse ku buryo buri wese yabasha kuyigura

 Infinix imaze gushyira ku isoko amako ane ya telefone ari mu bwoko bwa ZERO, NOTE, S, na HOT ikaba iyagurisha mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi , Afurika , Amerika na Asiya.

Muri Afurika , Infinix yahereye mu Misiri no muri Nigeria aho yigaruriye isoko ku buryo bugaragara biyishyira muri kompanyi zicuruza telefone nyinshi muri ibi bihugu.

Nyuma y’ibi bihugu , Infinix yiyemeje kwagurira ibikorwa byayo muri Afurika y’Uburasirazuba ubu yamaze gushinga amashami mu Rwanda, Kenya,Tanzania na Uganda.

Mu Rwanda , Infinix ifite amaduka mu bice byose by’igihugu wasangamo amoko ya telefone yose bamaze gushyira hanze. Mu mujyi wa Kigali bahafite amaduka arimo iryo mu nyubako ya MIC , UTC , Cartier commercial , Kimironko n’ahandi.

Amaduka yabo kandi wayasanga i Musanze ,i Rubavu, I Huye n’i Rusizi  mu minsi iri mbere barateganya ko bazaba bamaze kugera no muri buri karere.

Amaduka ya Infinix ari mu bice byose by'igihugu

Infinix yifashisha abanyempano mu kwamamaza ibikorwa byayo bo mu Rwanda bakanatera inkunga ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo guteza imbere abahanzi .

Davido , umuhanzi w’icyamamare ku isi ukomoka muri Nigeria uherutse kwegukana igihembo cya BET mu kiciro cya ‘‘Best International Act’’ubu ni we Ambasaderi wa Infinix muri Afurika.

Davido na we akoresha telefone za Infinix

Infinix  iheruka gushyira hanze smartphone yitwa Hot 6 ijyanye n’ubushobozi bwa buri wese kandi ikora ibintu byose neza.

Hot 6 telefone Infinix iheruka gushyira ku isoko iri mu mabara ane .

Ushaka kumenya byinshi bijyanye na Infinix wabakurikira ku mbuga nkoranyambanga zabo kuri Instagram cyangwa kuri Facebook

12/Sep/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
kelly bruce
tell us the costs for each of those 4nes
Bienvenue
Ndashaka smartphone nziza nkiyo na ngahe ?
Benjamin
Angahe?
Emiih Mike
Whats the costs for every ones
Sponsored Content
Loading...