Abahanzi binjiranye udushya mu muziki bibwira ko bizabafasha guhita bamenyekana bikabapfubana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abahanzi binjiranye udushya mu muziki bibwira ko bizabafasha guhita bamenyekana bikabapfubana

Abahanzi binjiranye udushya mu muziki  bibwira ko bizabafasha guhita bamenyekana bikabapfubana

Mu muziki habaho guhirwa no kugira igikundiro! Siko benshi baza mu muziki ariko bamamara ngo bagere ku rwego ruhambaye kuko bamwe baza bafite imbaduko bakamara igihe bakora ibihangano, babona batunguka bagafumyamo.

Impano mu muziki ni ingenzi ariko na none ntiba ihagije kuko buri wese agira igihe cye. Hari abo gutegereza icyo gihe binanira bagahitamo kwishakira inzira cyangwa bakaba baraje mu muziki barateguye uko bazamamara nyamara bakirengagiza ko ‘inama umuntu yigira mu mutima we ariwe nyirayo ariko igisubizo kikava ku Uwiteka.’ Ibi bishatse kuvuga ko umuntu apanga ariko Imana nayo ikaba ifite uko yamupangiye.

Mu Rwanda, hari abanyamuziki bagiye baza ari abanyadushya ariko umuziki wabo ukanga kurenga umutaru bamwe ubu irengero ryabo rikaba ritazwi.

Proffesor Nigga

Ubusanzwe yitwa Karasira Aimable, yaje mu muziki ari Umunyadushya by’umwihariko yari umwarimu muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare. Benshi batangazwaga n'uko yitwaraga, imyambarire ye ugereranije n’uko yanganaga n'icyubahiro yari afite nk'umwarimu wa kaminuza. Umuziki we wamenyekananye cyane mu 2012, icyo gihe ntiyasibaga mu itangazamakuru kubera imyambarire ye, imvugo zikomeye n'utundi dushya. Uyu yigeze gukora amashusho y'indirimbo ari bwiherero bivugisha benshi.

Umuziki w’uyu mugabo ntabwo wigeze urenga igisenge cy’amaradiyo mbarwa yamucurangaga, kuko yakwirakwiye by’akanya gato ubundi akagenda nka ya mahembe. Ubu benshi baramwibagiwe.

  Izina rye naryo ryari agakoryo

Umusaza  Engineer Kibuza

Uyu na we ari mu byanyadukoryo bakamejeje mu muziki w’u Rwanda. Ubusanzwe ni umusore ariko ajya kuza mu muziki yazanye umuvuno wo kuririmba anihira nk’abasaza. Akiza yaramamaye mu biganiro bitandukanye ku maradiyo ntasibe kuvugwa no kwandikwa aza kugenda azima kugeza  nta muntu ukimuvuga.

Kibuza[Jean Claude Yvan Akirimari] nawe yaje aririmba injyana ya Hip Hop, uyu musore nawe ntabwo yigeze yamamara bihambaye ngo mu muziki we abe yaba umwe mu bayoboye mu Rwanda.

  Umuziki wa Engineer ntabwo uragera kure na n'uyu munsi

Dr Jiji

Uyu mugabo w’imyaka isaga 37, yamamaye mu Rwanda mu 2013 kubera ibihangano bye byabaga byiganjemo abakobwa bakaraga umubyimba bambaye ibisa n’ubusa.

Janvier Mugabukwari[Dr Jiji] akiza mu muziki ibihangano bye byaciye igikuba mu bantu kubera abakobwa yakundaga gukoresha bambaye utwenda duto bagaragaza ibice bimwe by’ibanga, ba nyir’amaso bo bari basakiwe!

Zimwe mu ndirimbo ze zatumye bamwe bakangarana n’iyitwa ‘Antere Ibuye’ n’iyitwa ‘Welcome To Bed’ amashusho yayo akijya hanze  Minisiteri y’Umuco na Siporo[MINISPOC] yahise  isaba  ko ahagarikwa vuba na bwangu. Kugeza ubu nawe ntawe uzi irengero rye.

'Welcome to bed' ya Dr Jiji yaciye igikuba kubera abakobwa barimo bambaye ubusa, n'irindi jwi ririmo ry'umukobwa uniha nk'uri gukora imibonano mpuzabitsina

Keza Fearless

Uyu mukobwa ubusanzwe witwa Niyonsenga Keza Amina nawe yavuzwe cyane hagati ya 2013-2014, biturutse ku buryo yaje mu muziki yambara atikwije ashaka kumenyekana ariko bikamupfubana.

Keza aho kumvikana mu bindi bikorwa byubaka umuryango nyarwanda, ahubwo yandikwagaho inkuru ngo ‘Umuhanzi Keza yagaragaye yambaye ikariso gusa …’ n’izindi nyinshi zisa nk’izo. Mu 2014 yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘I like you’ yamaganirwa kubera imyambarire yaririmo itaranyuze benshi.

Uyu muhanzikazi nawe udushya twe mu kwambara ubusa nta kintu gifatika twamugejejeho uretse kwiha amenyo y’abasetsi.

  Fearless yaje mu muziki afite imyambarire itangaje, gusa ntago byatumye agera kure

Ally G

Uyu muhanzi yamenyakanye mu ndirimbo yitwa ‘Igicaniro cy’impanuro’. ajya kuza mu muziki yararebye asanga nta kundi azamenyekana maze aza yigana ijwi rya Diplomate wari umwe mu bakomeye bakora Hip Hop.

Ally G aza, byari bigoye kuba wamutandukanya ku majwi na Dilpomate kuko yaje avuga nkawe anaririmba nkawe. Uyu muhanzi nawe nta gihe ibye byamamaze ahubwo byabaye nko kwihisha mu murima w’ubunyobwa.

  Ally G yaje mu muziki yigana ijwi rya Diplomate

Olili

Olivier Habimana wamenyekanye nka Olili, mu 2011 yahimbye inkuru yakuye bamwe umutima, aho yavugaga ko umukobwa bakundanaga yiyahuye kubera ko uyu muhanzi yamwanze.

Icyo gihe, uyu muhanzi yari yahimbye amayeri kugira ngo avugwe maze ahimba konti ya facebook y’umukobwa yari yise Mika Kaneza yandika ko yiyahuye kubera uyu muhanzi yamwanze aho uyu mukobwa yari yanditse ko apfuye kubera uyu musore ariko byari ibinyoma.

Byaje gutahurwa ko ifoto yari iri ku rubuga rw’uwari wiswe uwiyahuye kubera kwangwa na Olili wavugwaga ko ari Umurundikazi, atari yo ahubwo ari yo bateruye kuri murandasi kuko yari iy’umukobwa wo muri Ethiopia.

Uyu nawe amayeri n’udushya yazanye mu muziki ngo amenyekane byabaye iby’ubusa kuko mu 2014 yabonye mu muziki ntakivamo akawureka burundu.

  Olili nawe yigeze kukanyuzaho mu itangazamakuru 

12/Sep/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(2)
H
Ikinyamakuru Kinjiranye Udushya (Twa Ntatwo) muri Industry Kibwira ko kizagafata Bikaba Byaranze = Eachamps rnrnMAN STOP HATING YOU AIN'T SHIT
Emilien niyonkururu
Yewe birakaze kuko nsanze harimo nabo ntazi nka olili hhhhhhh but nimbabura Irazima 2 njye fearless naramwemeraga
Sponsored Content
Loading...