Irushanwa rya CIMEGOLF2018 rizitabirwa n'abakinnyi basaga 100 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Irushanwa rya CIMEGOLF2018 rizitabirwa n'abakinnyi basaga 100

Irushanwa rya CIMEGOLF2018 rizitabirwa n'abakinnyi basaga 100

Irushanwa ngarukamwaka rya Golf ritegurwa n’uruganda rukora sima rwa CIMERWA rizwi nka ‘CIMEGOLF’ riraba mu mpera z’iki cyumweru aho hateganyijwe abakinnyi bakina Golf basaga 100 ndetse n’ikipe y’igihugu y’abana.

Iri rushanwa rizaba riba ku nshuro ya 2 riteganyijwe ku munsi wo kuwa Gatandatu tariki ya 15 Nzeri 2018 rizabera ku kibuga  gezweho cya Kigali Golf Clubhouse (KGC) giherereye i Nyarutarama.

 Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo umuyobozi wa CIMERWA Bheki Mthembu yavuze ko basanze uyu mwaka ari iby'agaciro kwakira iri rushanwa rya Golf muri iki kibuga kigezweho kandi bizeye ko uyu mwaka bazasiga amateka atazibagirana.

Yagize ati”Nk’umuntu ukina golfer nyikunze ndavugira abandi bakina umukino wa golf, Kigali Golf Clubhouse niho hantu heza ho gukinira uyu mukino, dufite ikibuga cyiza turishimye kuba tugiye kuhakirira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri. Twizeye ko tuzasigira abakinnyi ba golf ubunararibonye butazibagirana, twizeye ko tuzababona.”

Yakomeje avuga ko muri iri rushanwa ari wo mwanya mwiza wo kuzakusanya inkunga yo kuzafasha abana bakiri bato bakunze kuba bari ku kibuga bita ku bikoresho kubera gukunda umukino wa golf.

Yagize ati” Twizeye ko tuzanashoboza abana bakiri bato bafite impano, nibo ejo hazaza, iri rushanwa rizaba inzira nziza ndetse n’igihe cyiza kubakunzi ba golf gukusanya amafaranaga afasha abana bakiri bato bakunze umukino wa golf mu rwego rwo kwimakaza umuco na siporo mu Rwanda.”

Bitaganyijwe ari rushanwa rizitabirwa n’abakinnyi basaga 100 bazakina mu munsi umwe. Hazaba hari n’ikipe y’igihugu ariko y’abana bafite impano y’uyu mukino bakunze kumara igihe cyabo ku bibuga bya golf bita kubikoresho by’umukino bazwi mu rurimi rw’amahanga  nka ‘Caddies.’

Muri aba bana kandi uzwitwara neza akaba azanafashwa agahabwa ibikoresho by’uyu mukino bifite agaciro k’ibihumbi 2 by’amadorali.

Kuri iyi nshuro mu rwego rwo gukomeza kubaka uyu mukino ndetse no kugira ngo ukomeze kugenda neza mu Rwanda yahisemo gukorana n’abandi baterankunga nka HYGEBAT, AfriPrecast, ROKO, BCEG, Transnova, Investments Kesi na TACT binjijemo asaga miliyoni 53 z’amafaranga y’u Rwanda.

12/Sep/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
link 188bet
Wow, marvelous blog layout! How long have you been blogging for?rnyou made blogging look easy. The overall look rnof your web site is great, let alone the content! http://Passport.Pipaw.com/m/user/login?url=http://www.mbet88vn.com
link 188bet
Hey I know this is off topic but I was wondering if you knew of rnany widgets I could add to my blog that automatically tweet rnmy newest twitter updates. I've been looking for a plug-in like this for quite some rntime and was hoping maybe you would have some experience with something like this.rnPlease let me know if you run into anything. I truly enjoy reading your blog and rnI look forward to your new updates. http://www.mbet88vn.com
sky casino rewards
Headache need any technical skills or massive researching firepower.rnCouple of is a great method of website promotion. Setting up in a rntremendous scale design. If you haven't already just register. http://africafe.com/__media__/js/netsoltrademark.php?d=918kiss.bid%2Fdownloads%2F214-download-sky777-for-android-and-ios
188bet
Appreciate the recommendation. Let me try it out. http://ll.my/link188bet68197
Sponsored Content
Loading...