Umunyemari Joseph Kusaga agiye kongera imari yashoraga mu bikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umunyemari Joseph Kusaga agiye kongera imari yashoraga mu bikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda

Umunyemari Joseph Kusaga agiye kongera imari yashoraga mu bikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda

Umunyemari Joseph Kusaga nyiri kompanyi ya Clouds Media Group  yo muri Tanzania akubutse I Kigali mu nama yagiranye n’abazamufasha mu kwagurira ibikorwa by’iyi kompanyi mu Rwanda.

Clouds Media Group ni kompanyi ikora ibintu bitandukanye bishingiye ku itangazamakuru , ikoranabuhanga , gutegura ibitaramo n’ibindi byinshi. Iyi kompanyi yashinzwe mu 1998 ifite televisiyo 9 , Radio 3 , n'ibinyamakuru bicapwa . Ubu  ifite amashami mu bihugu bitanu birimo Tanzania , u Rwanda , Leta zunze ubumwe z’abarabu , Botswana na Zambia. 

Joseph Kusaga mu minsi ishize yatangije Televisiyo ya Clouds TV mu Rwanda , yerekana amashusho y’indirimbo ndetse ikanakora ibiganiro byibanda ku myidagaduro.

Uyu munyemari yaje I Kigali kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 nzeri 2018, yagiranye ibiganiro na bamwe mu bazamufasha mu bindi bikorwa agiye gutangiza mu Rwanda.

Bamwe  mu bo baganiriye harimo Gerard Mpyisi nyiri Kiss Fm , Timoty Kimathi (umuyobozi wa Blu Flamingo Rwanda ) na Ndayisaba Lee uyobora Clouds Tv mu Rwanda.

Gerard Mpyisi , Timoty Kimathy na Lee Ndayisaba ni bo bagiranye inama na Joseph Kukasa wa kabiri uhereye i bumoso

Abahanzi nyarwanda ni bamwe mu bazungukira muri ibi bikorwa Joseph Kusaga agiye gutangiza mu bijyanye no gutegura ibitaramo. Uyu mugabo yateguye ibitaramo bikomeye muri Tanzania  aho atumira abahanzi bakomeye muri amerika bakaza kuririmba muri iki gihugu muri abo twavuga nka Busta Rymes , Chris Brown, Rick Ross , 50 cent n’abandi benshi.

Mu gihe azagurira ibi bikorwa mu Rwanda ntakabuza ko abanyarwanda bazabasha kubona abahanzi bakomeye ku isi babaririmbira imbonankubone ndetse bikorohereza n’abahanzi nyarwanda kuba bakorana nabo.

 Kusaga ategura ibitaramo bikomeye agatumira abahanzi bakomeye bakaza kuririmba muri Tanzania , aha yari yatumiye Rick Ross

Yatumiye na 50 Cent  aza gutaramira muri Tanzania mu 2008

N'umuraperi Busta Rymes yakoreye igitaramo muri Tanzania yari yatumiwemo na Joseph Kusaga

12/Sep/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...