Aimé Uwimana, Simon Kabera na True Promises bagiye guhurira mu gitaramo kizahembukiramo benshi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Aimé Uwimana, Simon Kabera na True Promises bagiye guhurira mu gitaramo kizahembukiramo benshi

Aimé Uwimana, Simon Kabera na True Promises bagiye guhurira mu gitaramo kizahembukiramo benshi

Aimé Uwimana na Simon Kabera bari mu bahanzi bakomeye bafite ibigwi mu ndirimbo zo kuramya Imana, bagiye guhurira mu gitaramo na True Promises iri mu matsinda akomeye mu guhimbaza Imana muri iki gihe.

Iki gitaramo kiswe ‘Hari Amashimwe’ kizaba kuwa 14 Ukwakira 2018, mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village[KCEV] hazwi nka Camp Kigali. Cyateguwe na Urugero Media Group isanzwe ifasha abahanzi batandukanye bakora umuziki uhimbaza mu buryo butandukanye, bafatanije na Aimé Uwimana.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Aimé Uwimana uzaba ariwe muhanzi mukuru muri iki gitaramo yavuze ko impamvu ari ubwa mbere agaragaye mu gitaramo nk’icyi ari uko uburyo bukoreshwa cyane ku bahanzi bategura ibitaramo mu Rwanda we yabonaga atabushobora.

Yagize ati”Hari ukuntu umuntu ashaka gukoramo ibintu bye. Akenshi mvugishije ukuri, uburyo bukoreshwa na benshi njye numvaga ntabushaka. Mu magambo make numvaga nifuza ko njye nakora ibindeba bijyanye no kwitoza, gusenga mbese nkitegura mu bijyanye na tekiniki, hakaba hari abandi bashinzwe gukurikirana ibindi byose.”

Uyu muhanzi yavuze ko abenshi aba atari uko baba babishaka, ahubwo usanga bategura ibitaramo bagahihibikana ku buryo umunsi nyir’izina w’igitaramo ugera baramaze kunanirwa mu mutwe.

Yagize ati”abahanzi benshi si uko babikora, ahubwo usanga bo iyo bategura ibitaramo baba basa nk’aho nabo babirimo ku mpande zose, kugira ngo ntazagera ku munsi w’igitaramo naniwe mu mutwe nagize amahirwe mfatanya na Urugero Media Group ku buryo nzakora ibindeba nabo bagakora ibibareba. Iyo wateguye ufite abantu bari kugufasha muri bimwe nawe uraruhuka ntiwumve ko ufite imitwaro myinshi kandi nanjye ni icyo nashakaga.”

Uyu muhanzi yavuze muri iki gitaramo yifuzaga gufatanya n’abandi bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya Imana barimo na Israel Mbonyi ariko ntibize kumukundira.

Yagize ati”Ubundi mu nari natekereje hari harimo Simon Kabera, Israel Mbonyi na True Promises. Impamvu ya mbere yatumye ntekereza Simon, ni umuntu w’umuhanga mu kuramya ikindi akaba adaherutse kugaragara mu bitaramo nkeka ko abantu benshi bamukumbuye. Mbonyi we byahise bihurirana n’ikindi gitaramo azaba afite i Burayi bituma tutazabana. True Promises tumaze kumenyerana.”

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 5000 Rwf mu myanya isanzwe na 10,000 Rwf mu myanya y’icyubahiro ku bazagura amatike mbere, abazayagurira ku muryango bizaba 10,000 Rwf na 15,000 Rwf.

Urugero Media Group yateguye iki gitaramo yavuze ko abahanzi bose bazanyura ku rubyiniro bazaririmba mu buryo bwa live.  

 Muri iki gitaramo harimo umuhanzi uzatungurana wagizwe ibanga

Arankunda , iri mu ndirimbo za Aimé Uwimana zikunzwe muri iki gihe

14/Sep/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
kazungu olivier
Iranyuze pe nayikunze
Sponsored Content
Loading...