PFLA ari mu rukundo n'umugore wamamaye mu mashusho y'indirimbo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

PFLA ari mu rukundo n'umugore wamamaye mu mashusho y'indirimbo

PFLA ari mu rukundo n'umugore  wamamaye mu mashusho y'indirimbo

Umuraperi PFLA yemeje ko bidasubirwaho ari mu rukundo n’umukobwa witwa Aline uri no kumufasha muri gahunda ze z’umuziki, akaba asanzwe azwi mu mashusho y’indirimbo zitandukanye.

Umuraperi Hakizimana Murerwa Amani ari hafi kuzuza umwaka asohotse mu gereza nyuma yo kurangiza igifungo cy’umwaka umwe yari yarakatiwe kubera gikoresha ibiyobyabwenge.

Kuri ubu ari kwiyubaka mu buryo butandukanye, haba mu muziki no mu buzima busanzwe dore ko ibiyobyabwenge byari byaratumye abura byinshi, birimo n’umukunzi we Poeta, babyaranye umwa w’umuhungu ufite imyaka 9.

Nyuma yo kugaruka ku murongo, PFLA yongeye no kwiyubaka no mu rukundo, kuri ubu akaba akundana n’umukobwa witwa Aline Umutoni unamufasha mu bikorwa bye bya muzika binyuze muri label ye yitwa Guerri D’as.

PFLA avuga ko akunda Aline ndetse ari ibintu byari bimaze igihe kinini, n’ubwo atari yarabimubwiye. Uyu mukobwa nawe avuga ko hashize igihe kinini akunda PFLA by’umwihariko nk’umuhanzi.

PFLA wari uherutse gutangaza ko agikunda Poeta, yavuze ko kugeza ubu ibyabo byarangiye basigaye banana nk’inshuti zisanzwe.

Uyu mukobwa Aline asanzwe azwi mu cyane ko yagaragaye mu mashusho y’indirimbo zitandukanye zirimo Akanyarirajisho ya Jay Polly, Ese uribuka ya B Guns bakoranye na Knowless, No One Like Me ya Dream Boys na Eddy Kenzo n’izindi.

Aline Umutoni amateka y'urukundo ayahuje na PFLa kuko nawe muri 2013 yakoze ubukwe n'umugabo witwa Gatsinzi nyuma bakaza gutandukana bamaze kubyarana umwana umwe.

PFLA na Aline mu rukundo rutavangiye 

Aline ngo akunda PFLA kuva kera

Aline yatandukanye n'umugabo we

Shaddy Boo ari mu bari bamwambariye

Source: K TV

14/Sep/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(2)
TOo NAtion
https://youtu.be/7Nb1M-bIL6c
Fiacre
Si umukobwa ni umugore!. Mujye mumenya title zigomba guhabwa inkuru mutygezaho
Sponsored Content
Loading...