Yverry yahishuye icyo abiganjemo abakobwa bamukundira | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Yverry yahishuye icyo abiganjemo abakobwa bamukundira

Yverry yahishuye icyo abiganjemo abakobwa bamukundira

Rugamba Yverry uri mu bahanzi bahagaze neza bakora RnB, yavuze ko abakobwa n’abandi bantu bakunda ibihangano bye kubera amagambo yihariye anogeye amatwi abari arimo.

Uyu muhanzi yatangiye umuziki mu myaka isaga itanu ishize, ariko atangira kumenyakana cyane mu Rwanda umwaka ushize  ubwo yakoraga indirimbo yise ‘Nk’uko Njya Mbirota’ igakabakaba ku byiyumviro bya benshi.

Uretse iyi ndirimbo, afite n’izindi nyinshi zirimo izo yakoze kera zirimo iyitwa ‘Bwa Nyuma’, ‘Uramfite’, ‘Atari Wowe’ n’iza vuba zirimo ‘Uzambabarire’,’Mbona Dukundana’, ‘Ndi Uwawe’ n’izindi nyinshi.

N’ubwo uyu muhanzi afite ibihangano byinshi byagiye bikundwa, ntabwo akunze gukora amashusho y’indirimbo ze.

Mu kiganiro yagiranye  Eachamps, yavuze ko adakunze gukora amashusho y’indirimbo ze kubera ko ataricyo abantu bamukundira, yemeza ko benshi bakunda ibihangano bye barimo n’abiganjemo igitsina gore kubera amagambo asize umunyu aba arimo.

Yagize ati”Buri muntu wese agira uburyo acuruzamo, areba ahari inyungu. Amashusho y’indirimbo zanjye zimwe na zimwe ndaziteganya, naje gusanga hari icyo abantu bankundira, icyo bankundira rera iyo gihari mba numva meze neza. Abantu benshi bakunda uburyo indirimbo zanjye ziba zanditse, ziririmbye[bakunda ijwi ryanjye] ndetse n’uko ziba zicuranze.”

Uyu muhanzi yemeza ko ibindi aba ari ukugira ngo umuntu yuzuze ibyo abantu batekereza ko yagombaga kuba yakoze, naho ubundi ngo amajwi y’indirimbo ze[audio] aba yakoze akazi,  akaba ari yo mpamvu aba yarahisemo igikwiriye.

Yverry ari mu bahanzi bagezweho muri iki gihe ariko ntago akunda gukora amashusho y'indirimbo ze

Uzambabarire, indirimbo Yverry heruka gushyira hanze

14/Sep/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
foros rubamba
yvery ndagukunda cyane ijwi ryawe riryohera amatwi kandi komereza ho big up
Sponsored Content
Loading...