Ni Ruswa y'igitsina? Uko Iyzo yabyaranye na Jessy wahoze akunda na Junior Multisystem | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ni Ruswa y'igitsina? Uko Iyzo yabyaranye na Jessy wahoze akunda na Junior Multisystem

Ni Ruswa y'igitsina? Uko Iyzo yabyaranye na Jessy wahoze akunda na Junior Multisystem

Iyzo umwe mu batunganya indirimbo bagezwe muri iyi minsi avuga ko kuba yarabyaranye n’umuhanzikazi yakoreraga bidafite aho bihuriye na ruswa y’igitsina ikunze kuvugwa mu muziki wo mu Rwanda.

Beza Jessy usanzwe ari umuhanzikazi yigeze gukundana Junior Multystem ariko batandukana nabi cyane, kugera n’aho umusore ashyira hanze amafoto agaragaza ubw’ambure bw’umukobwa.

Nyuma y’aho yaje gukundana n’undi musore utunganya indirimbo witwa Iyzo wari umaze iminsi akorera muri Nep Records, ariko kuri ubu akaba yimukiye muri Country Records ya Noop Ja. Iyzo na Jessy bamaze kwagura umuryango dore ko mu ntangiriro z’uyu mwaka babyaye umwana w’umukobwa.

Byagiye bivugwa kenshi ko bari abatunganya indirimbo basaba abakobwa ruswa y’igitsina kugira ngo babakorere indirimbo. Hari abantu bamwe na bamwe bahuza iby’urukundo rwa Iyzo na Jessy n’iby’iyo ruswa yakwa abahanzikazi bakizamuka.

Mu kiganiro yagiranye na Eachamps, Iyzo yavuze ko nta ruswa y’igitsina yigeze yaka uyu mugore byabyaranye, kuko ahubwo ibyabaye ari urukundo biherewe n’Imana.

Yagize ati “ nari maze igihe kinini muri Showbizz ariko niwe mukobwa twabyaranye, ni Imana rero iba yarabiteguye kuko bibaye ari n’igitsina twaguraga, nta ndirimbo ye murumva. Twahuye ari umuhanzi unyishyura, aza muri studio nk’abandi bose. Ntabwo twigeze duhura wenda ngo nkurikiye ubwiza bwe.”

Iyzo avuga ko ikintu gikomeye yakundiye Jessy ari ibihe bikomeye banyuranyemo kandi bakibinyuramo kigabo, bimwereka ko ashobora no kumubera umugore.

Yagize ati “urukundo rwacu ahantu hanini navuga ko rwaturutse, ni ibintu byinshi twaciyemo kandi mu gihe gito kuko nahuye n’abakobwa benshi nari bubure abo ntera inda, ariko buryo ibintu munyuranyemo n’umuntu nibyo bishobora kukwereka ko mushobora kugumana igihe kirekire.”

Uyu mugabo avuga ko hari abahanzikazi benshi bikanze baringa ya ruswa y'igitsina ivugwa mu muziki, bigatuma bapfukirana impano zabo.

Iyzo, Jessy n'umwana wabo barizihiwe 

Juniro na Jessy bakanyujijeho 

14/Sep/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
porona
PORONA
Dian
Umv mubwire uriya muginga ngo ni yverry agabanye imyirato ibinu arimo gupostinga kuri page ye nibisanzwe birimo imyirato gushinja abahanzi amarozi mubyiteho
Sponsored Content
Loading...