Kizito Mihigo yafunguwe avuga ko agiye guhita arushinga(Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kizito Mihigo yafunguwe avuga ko agiye guhita arushinga(Amafoto)

Kizito Mihigo yafunguwe avuga ko agiye guhita arushinga(Amafoto)

Umuhanzi Kizito Mihigo wari umaze imyaka ine n’igice muri gereza yarakatiwe imyaka icumi nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi. Yahawe imbabazi na Perezida Kagame.

Inama idasanzwe y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatanu iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yanzuye ifungurwa ry’abagororwa 2140 barimo na Kizito Mihigo.

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu bihangano byo gusingiza Imana ndetse n’izo kunga ubumwe mu bantu, yarekuwe kuri uyu wa gatandatu. Akimara kuva muri gereza yatangaje ko agiye kubaka ubuzima bushya burimo gushaka umugore kuko yasanze gufungwa nta muryango wamushibutseho byari akaga kuri we.

Ati”Ndashimira Perezida wa Repubulika, imbabazi yampaye zigaragaza ko afite imbaraga z’umutima, musanzwe muzi ko afite imbaraga mu by’igisirikare ariko biriya bigaragaza noneho ko ari umunyembaraga w’umutima. Ubu ngiye kwiyubaka, nshake umugore ngire umuryango, namwe nizere ko abo nasize muri ingaragu [avuga itangazamakuru] namwe mwarongoye, ntawe nakwifuriza gufungwa atararongora".

Uyu muhanzi yavuze ko agiye gukomeza gukora ibihangano by’ubaka umuryango ndetse agashyira imbaraga mu muryango asanzwe afite witwa Kizito Mihigo Pour la Paix[KMP], yanavuze ko noneho mu buhanzi bwe hagiye wkiyongeramo ubutumwa bujyanye no gusaba imbabazi.

Kizito yavuze ko ikintu gikomeye yigiye muri gereza ariko uko ubu atari mu ihaniro ahubwo ahantu umuntu ajya kugira ngo agororoke ahantu umuntu yiga indagagaciro akitoza guca bugufi, gufasha abandi n’abababaye urukundo nyarwo rugashyirwa mu bikorwa, yavuze ko gufungurwa kwe bigiye kumucira inzira yo kongera kwiyumva na Leta yari yarahemukiye.

Mu 2015 Kizito yari yakatiwe imyaka 10, kuwa 26 Kamena uyu mwaka yandika asaba urukiko rw’Ikirenga rw’ubujurire ko ubujurire yari yatanze bwahagarikwa, kuwa 10 Nzeri icyufuzo cye gishyirwa mu bikorwa. Ingabire Victoire we yari yakatiwe imyaka 15 mu 2013. Uyu muhanzi we na Ingabire Victoire usanzwe ari umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta nawe warekuwe uyu munsi, muri Kamena uyu mwaka bari bandikiye Perezida wa Repubulika bamusaba ko yabagirira ibambe bakarekurwa.

Kizito yarekuwe

Ingabire Victoire yashimiye Perezida Kagame 

Reba videwo ya Kizito asohoka muri Gereza ya Mageragere 

15/Sep/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(18)
Habinama EMANUEL
Habinama EMANUEL Kayonza-nyamirama imana ishimwe kuba bagufunguye messege from uganda
vincent
imanarnnishimwepernkizitornndakwishimiyepernntamutimamubimuvandirnkomezarnuhirwemuribyosepe
shima rugero
Kbx nugushimira paul kagame
kizito Mihigo
Imana isingizwe cyane yongeye kutugarurira umuntu tunashimira umubyeyi wacu poul kagame
kizito Mihigo
Imana isingizwe cyane yongeye kutugarurira umuntu tunashimira umubyeyi wacu poul kagame
Ndahimana vedaste
Kizito nizereko akuyisomo urigereza kuko abaye atarikuyemo byaba bibabaje kabisa
Emmanuel
kizito turakwishimiye, kandi na perezida wa repuburika wagize igitekerezo cyo kukurekura IMANA ikomeze kumwongereza imigisha. Kandi turibazako uzakomeza kutujyezaho indirimbo zawe.
shima rugero
Kabisa turakwishimiye dushimira na perezida kagame wabarekuye bigaragara ko agira impuhwe n'imbabazi
Byiringiro Jean Bosco
Turakwishimiye rwose isange mubawe
jonatha el kelly brow n
k a z e n e z a m s z
More Comments
Sponsored Content
Loading...