Nyuma yo gusinyana amasezerano na Rayon Sports, Airtel-Tigo yatangije Rayon Pack ku mugaragaro | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Nyuma yo gusinyana amasezerano na Rayon Sports, Airtel-Tigo yatangije Rayon Pack ku mugaragaro

Nyuma yo gusinyana amasezerano na Rayon Sports, Airtel-Tigo yatangije Rayon Pack ku mugaragaro

Kuri uyu wa Gatandau tariki ya 15 Nzeri 2018 sosiyete y’itumanaho mu Rwanda ya Airtel-Tigo nyuma y’amasezerano y’ubufatanye ni kipe ya Rayon Sports yatangije ku mugaragaro uburyo bushya umufana w’iyi kipe yazajya ayitera inkunga binyuze muri Rayon Packs.

Muri Kamena 2018 ni bwo Airtel-Tigo yagiranye amasezerano y’ubufantanye na Rayon Sports agamije gufasha abakunzi b’iyi kipe bakoresha imirongo ya Airtel na Tigo gufasha ikipe bihebeye mu gihe baguze pack zo guhamagara n'iza interineti.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo ubu buryo bwatangijwe ku mugaragaro aho abakunzi b’iyi kipe bakoresha umurongo wa Airtel-Tigo bashobora gutera inkunga ikipe yabo binyuze mu buryo bushya babashyiriyeho bwa Rayon Packs.

Rayon Packs ni uburyo buboneka ku mirongo ya Airtel na Tigo ukanze *255# ubundi ugahitamo 6 aho usanga packs zo guhamagara ndetse na internet.

Iyo ukoresheje ubu buryo hari ijanisha rihita rijya mu kigega cya Rayon Sports ako kanya ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe bugahita bubibona kuko binyuze mu ikoranabuhanga bamaze kubihuza umuntu wese uzajya uhamagara cyangwa akoresha murandasI yaguze Rayon Packs muri Rayon Sports bazajya bahita babibona.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuyobozi wa Airtel-Tigo, Amit Chawla yavuze ko ubu bufatnye bwakozwe mu rwego rwo gufasha abafana ba Rayon Sports bakoresha umurongo wa Airtel-Tigo mu Rwanda gufasha ikipe yabo bihebeye.

Yagize ati”Airtel nk’umurongo ukoreshwa n’abantu benshi mu Rwanda ndetse na Rayon Sports nk’ikipe ifite abafana benshi mu Rwanda byari bikwiye ko habaho ubufatanye. Twishimiye gutangiza Rayon Pack na Rayon Sports, ikipe ikunzwe mu Rwanda, twizeye ko abafana ba Rayon Sports bazabasha gutera inkunga ikipe yabo mu buryo bwa mafaranga kandi bananogerwa na serivisi zo guhamagara no gukoresha interineti za Airtel.”

Amit muyobozi wa Airtel(ibumoso) na Paul Muvunyi perezida wa Rayon Sports(iburyo) mu kiganiro n'itangazamakuru

Perezida w’ikipe ya rayon Sports, Paul Muvunyi akaba yavuze ko igihe abakunzi b’iyi bari bategereje cyo kuba batera inkunga ikipe yabo ari iki kigeze ngo bakomeze bafashe ikipe yabo kwiyubaka.

Yagize ati”Abafana bacu bari bategereje imyaka n’imyaka  uburyo batera inkunga ikipe yabo binyuze mu nzira nyayo kandi ikipe yacu ikomeze gutera imbere yerekeza mu cyerekezo nyacyo, ibintu byari byarabuze mu gihe cyahise bitewe no kubura inzira ihamye, twizeye ko umusaruro uzava muri iki gikorwa uzafasha ikipe yacu.”

Paul Muvunyi yakoemje avuga ko bizabafasha kumenya n’abakunzi b’iyi kipe aho baherereye mu duce dutandukanye tw’igihugu, si byo gusa kuko banateganya kujya batangaza buri musaruro wavuye muri iki gikorwa buri kwezi.

Mbere y’uko iyi pack ya Rayon Pack itangazwa ku mugaragaro abantu 1700 bari bamaze gutangira kuyikoresha. Ni Pack iboneka ku mirongo ya Airtel na Tigo ukanze *255# ubundi ugahitamo 6.

Iyi ikaba ari inshuro ya mbere mu Rwanda ikipe igerageje kwegera abakunzi bayo mu buryo bwo kuyitera inkunga binyuze muri sosiyete y'itumanaho.

Rayon Packs nyuma y'amasezerano y'ubufatanye yatangijwe ku mugaragaro

15/Sep/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Nduwayezu eric
njyewe ndabona aribyiza cyane ndabona tubirimo nezarnrncyane
Sponsored Content
Loading...