AMAFOTO: Rayon Sports inganyije na Enyimba mu mukino ubanza wa 1/4 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Rayon Sports inganyije na Enyimba mu mukino ubanza wa 1/4

AMAFOTO: Rayon Sports inganyije na Enyimba mu mukino ubanza wa 1/4

Umukino wa 1/4 mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup wahuzaga Rayon Sports na Enyimba yo muri Nigeria urangiye amakipe yombi nta nimwe ibashije kureba mu izamu ry'indi.

Wari umukino ubanza wa 1/4 cy'irangiza mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup aho ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye ikipe ya Enyimba yo muri Nigeria kuri Stade Regional de Kigali i Nyamirambo.

Mu minota icumi ya mbere wabonaga amakipe yombi akirimo kwigana, nyuma Rayon Sports yaje kugenda ibona amahirwe ariko Bimenyimana Bonfils Caleb wari uyoboye ubusatirizi bwa Rayon Sports ntibyamuhira.

Ku munota wa 25 w'umukino Muhire Kevin yabonye amahirwe aba yavuyemo igitego cya mbere cya Rayon Sports ku mupira yari ahawe na Djabel uvuye muri koruneri ariko awuteye uca hejuru y'izamu.

Nyuma y'iminota itatu gusa Caleb nawe aba yafunguye amazamu ku mupira wari uhinduwe imbere y'izamu na Nyandwi Sadam ariko ashyizeho umutwe umunyezamu akawukuramo.

Djabel na Kevin bakomeje kuzengereza ubwugairizi bwa Enyimba ariko igice cya mbere kirangira nta gitego babonye.

Ikipe ya Enyimba muri iki gice cya mbere nta mahirwe menshi bigeze babona yakavuyemo igitego maze igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri ikipe ya Enyimba yatangiye isatira cyane ishaka igitego ndetse igenda inabona amahirwe menshi ariko rutahizamu Ibrahim Mustapha amahirwe agera muri 3 yabonye azitirwa n'umunyezamu Bashunga Abouba wakuyemo imipira ye igera kuri itatu.

Rayon Sports yaje kugaruka mu mukino irasatira ndetse inakora impinduka havamo Nyandwi Sadam hinjiramo Mugisha Gilbert, ariko nk'igice cya mbere amahirwe yose bagiye babona Bonfils Caleb yagendaga imipira ayishyira mu ntoki z'umunyezamu Theophilus.

Robertinho yaje gukora impinduka akuramo Donkor Prosper hinjiramo rutahizamu Christ Mbondi kugira ngo arebe ko yabona igitego.

Umukino waje kurangira ari ubusa ku busa, umukino wo kwishyura ukaba uteganyijwe tariki ya 23 Nzeri 2018 mu gihugu cya Nigeria ari na wo mukino uzagena ikipe igera muri 1/2 cy'iyi mikino.

Muri uyu mukino wose habonetsemo amakarita abiri y’imihondo imwe yahawe Rutanga Eric utazanakina umukino wo kwishyura kuko yujuje amakarita 2 y’imihondo ndetse n’indi ku ruhande rwa Enyimba.

11 babanjemo ku mpande zombi

Rayon Sports: Bashunga Abouba, Rwatubyaye Abdoul, Mutsinzi Ange Jimmy, Mugabo Gabriel, Eric Rutanga, Nyandwi Sadam, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin, Donkor Prosper, Niyonzima Olivier Sefu na Bimenyimana Bonfils Caleb

Enyimba: Theophilus, Sunday Damilale Adetunji, Ifeanyi Anaemena, Andrew Abalaogu, Oladuntoye Isiaka, Oluwandamilare Moses Ojo, Ibrahim Mustapha, Osadiaye Joseph, Augustine Tunde Oladepo, Ikouwem Udo Utin na Wasiu Alalade.

Kevin Muhire umwe mu basore bagoye cyane ikipe ya Enyimba

Muri uyu mukino umunyezamu Bashunga Abouba yitwaye neza

Manishimwe Djabel umwe mu basore bitwaye neza muri uyu mukino

Uko iminsi igenda ishira niko Donkor Prosper agenda yemeza abakunzi ba Rayon SPorts

Mugabo Gabriel ahanganye na Sunday Damilale

Niyonzima Olivier Sefu nawe uyu munsi yakinnye neza

Manishimwe DJabel 'Master Planner' nk'uko bagenzi be bamwita ahanganiye umupira na Moses Ojo

Muhire Kevin yagaragaje ko ari ku rundi rwego

16/Sep/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...