Safi yasohoye indirimbo ivuga ku rukundo rwe n'umugore Judithe Niyonizera | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Safi yasohoye indirimbo ivuga ku rukundo rwe n'umugore Judithe Niyonizera

Safi yasohoye indirimbo ivuga ku rukundo rwe n'umugore Judithe Niyonizera

Niyibikora Safi wiyongerereyeho Madiba yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise Igifungo ikubiyemo amateka y’urukundo rwe n’umugore we Niyonizera Judithe.

 Mu Ukwakira 2017 nibwo umuhanzi Safi Madiba yakoze ubukwe n’umugore Judithe Niyonizera. Ni ubukwe bwavugishije abatari bake, bitewe n’uko bwatunguranye, byongeye uyu mugore akaba yari azwi n’abantu bake cyane b’inshuti za hafi za Safi.

Amagambo ku mbuga nkoranyambaga yari menshi! Bamwe bagereranyaga Judithe n’abandi bakobwa bari barakundanye na Safi mbere barimo Knowless na Parfine bakemeza ko uyu musore wabarizwaga muri Urban Boys yihangitse bidasubirwaho, ndetse bakemeza ko byose byabaye ku bw’imbaraga z’ifaranga umugore yari akuye muri Canada.

Byaje kuba ibindi ubwo umukambwe w’umunya-Canada witwa Rick Hilton yazaga gushyira hanze amafoto ya Judithe yambaye utwenda tw’imbere, maze akamushinja kumubeshya urukundo, akumutwara imitungo, ari nayo yavuze ko yifashishije mu bukwe yakoze na Safi.

Ibi byose Safi yabirengeje ingohe akomeza gukunda uyu mugore wibera muri Canada. Kuri uyu wa mbere yanashyize hanze indirimbo yise ‘Igifungo’, ikubiyemo amateka y’urukundo rwe n’umugore we, nk’uko yabitangaje mu minsi ishize.

Yagize ati “Ni indirimbo y’urukundo, amagambo arimo aravuga ngo ‘Niba kugukunda ari icyaha nzemera mfungwe’, aho urabyumva. Ni umugore wanjye...Ni nk’aho ari inkuru mpamo ku rukundo rwacu, harimo ibintu birimo. Nagize amahirwe mpura n’umuntu, ni nk’aho atari ubwa mbere abibonye. Ni ukuvuga ngo nanjye byarantunguye Ntacyo bimutwara, ntacyo bimuhinduraho, ahora ari wa wundi uko namumenye.”

Muri iyi ndirimbo kandi Safi yavuze ko umugore we Niyonizera Judithe azagaragara mu mashusho yayo. Igifungo iri mu ndirimbo zizajya kuri alubumu ya mbere ya Safi izasohoka mu ntangiriro za 2019, ikazaba yitwa ‘Back To Life’.

Umva Igifungo ya Safi Madiba

17/Sep/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(7)
Innocent Ntamitondero
Safi Ndakwemera Musaza
Cent Nizeyimana 4 weeks ago
Erega Safi Ngewe Niwe Wambere
Bienvenue
Grand féré birakwiye kandi biratunganye
LUKA wa LUKE
Ndakwera cyane SAFI, cyane cyane GOOD MORNING LOVE iranyica!
Noel
Safi Wamaye Imizigo Myishi Ariko Uyu Wo Urapfunyikiye Pee!
Emmanuel Topher Brando
Icyo Umutima Ukunze Amata Aguranwa Itabi Komerezaho
Am
uko ni ukwikirigita ugaseka,ejo bundi muraba mwandika iby'itandukana ryabo.ubwo igifungo kizaba kirangiye asohotse muriyo gereza y'ibishuko by'amafaranga. nzaba mbarirwa mama we
Elie
Sh sawa kbs, congs kuri aka madiba.
Sponsored Content
Loading...