Umwe mu bakinnyi ba filime ya City Maid yitabye Imana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umwe mu bakinnyi ba filime ya City Maid yitabye Imana

Umwe mu bakinnyi ba filime ya City Maid yitabye Imana

Umugabo witwa Parfait Habyarimana wari uri mu bakinnyi ba filime y’uruhererekane ya City maid ica kuri televiziyo y’u Rwanda, yitabye Imana mu buryo bwatunguye benshi.

Parfait yakinnye mu bice byabanje bya City Maid ari umuyobozi  wa Radio yitwaga I FM muri iyi filime aho yagaragara nk’umukoresha w’umunyamashagaga gusa hari hashize iminsi atagaragaramo cyane.

Urupfu rwe rwasakaye kuri uyu wa mbere, umwe mu bakinnyi ba City Maid wakinanaga n’uyu mugabo yavuze ko yitabye Imana azize uburwayi bwamufashe bumutunguye bikarangira avuye mu mubiri.

Uwo muntu utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati” Numvise ngo ejo yari muzima, aza kugira ikibazo yikubita hasi ata ubwenge. Umugore we ahamagara abaturanyi bamujyana kwa muganga atakibasha kumva, mu masaha ya nijoro hamenyekana inkuru y’uko yitabye Imana.”

Uyu mugabo yari asanzwe avukana na Parfine wakanyujijeho mu rukundo na Safi Madiba. Yari  muhungu umwe mu bana batatu bavukanye na we. Asize umugore n’abana n’abana 4, barimo abahungu 3 n’umukobwa 1. Amakuru ajyanye n'imihango yo kumuherekeza ntarajya hanze.

  Habyarimana Parfait witabye Imana wakinaga muri City maid

Reba kamwe mu duce yagaragayemo

17/Sep/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...