AMAFOTO: Akari ku mutima wa Sugira Ernest wakinnye umukino wa mbere nyuma y'umwaka ari mu mvune | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Akari ku mutima wa Sugira Ernest wakinnye umukino wa mbere nyuma y'umwaka ari mu mvune

AMAFOTO: Akari ku mutima wa Sugira Ernest wakinnye umukino wa mbere nyuma y'umwaka ari mu mvune

Nyuma y'umwaka n'ukwezi kumwe yaravunitse, rutahizamu Sugira Ernest yongeye kugaruka ndetse akina umukino we wa mbere aho ikipe ye APR FC yanganyije na AS Muhanga 2-2, avuga ko yishimiye kongera kugaruka mu kibuga kuko yari abikumbuye cyane.

Tariki ya 15 Kanama 2017 ni bwo uyu musore yavunikiye mu myitozo y'ikipe y'igihugu Amavubi y'abakinnyi bakina imbere mu gihugu 'Equipe CHAN' yitegura umukino wa Uganda mu gushaka itike ya CHAN 2018.

Kuva icyo gihe uyu musore yari mu mvune ariko akaba yari yatangiye imyitozo yoroheje muri Kamena 2018 ariko yari atarakina umukino n'umwe.

Tariki ya 16 Nzeri 2018 ubwo ikipe ye APR FC yakinaga umukino wa gishuti na AS Muhanga mu rwego rwo kwitegura shampiyona umwaka w'imikino wa 2018/2019, abakunzi ba APR FC bashimishijwe no kubona Sugira Ernest yagarutse mu kibuga yambaye umwambaro w'umukara n'umweru ndetse abasha no gukina iminota 45.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na  Eachamps, Sugira Ernest mu magambo yumvikanamo ibyishimo byinshi yishimiye kongera kwibona mu kibuga akina, ndetse akaba yaranitwaye neza mu mukino we wa mbere.

Yagize ati"Ni byo koko maze umwaka urenga naravunitse ariko ku Cyumweru tariki ya 16 Nzeri 2018 nkaba narabashije gukina umukino wanjye wa mbere, byagenze neza n'iminota 45 nahawe nitwaye neza n'ubwo wenda ntatsinze ariko uko nakinnye byagaragara ko uko nakinnye bidahwanye n'umuntu umaze umwaka urenga mu mvune."

Sugira yongeyeho ko imvune yagize yari ikomeye cyane, ku buryo iyo atabona ubuvuzi buhanitse, no kwitwararika atari kubasha gukira vuba, gusa uba ngo ameze neza.

Yagize ati "Nibyo ni mvune yari iteye ubwoba uretse no kuvuga ngo yateye abanyarwanda ubwoba na nyirayo wagize iyo mvune yamuteye ubwoba bitewe n'uko ari ubwa mbere nari ngize imvune, ariko nakubwira ko nagize ubuvuzi bwiza yaba Faisal ndetse no mu Buhinde nagiye kwivuza. Navuwe neza kandi nanjye nabyitwayemo neza, mu mvune urabizi ko iyo ugize imvune nk'iyi  bigusaba kwitwara neza kugira ubashe gukira. Maze kumera neza kuri ubu  nta kibazo na kimwe cy'imvune mfite kereka bibaye ari iby'umwaku naho nakubwira ko imvune nagize mu kwezi kwa munani umwaka ushize yakize."

Sugira Ernest avuga ko n'ubwo yatangiye gukina ariko agifite byinshi byo gukora kugira ngo agere ku rwego rwo kuba yakina iminota 90 (fitness). Avuga ko iyo ameze neza aba afite ibiro 84 ariko kuri ubu afite 91, akaba ari mu myitozo imufasha kugabanya ibiro kuko ari bwo azabafasha gufasha ikipe ye ya APR FC ndetse n'ikipe y'igihugu Amavubi.

Avuga ko atabona amagambo yashimira abakunzi be, abakunzi b'ayandi makipe ariko by'umwihariko abafana b'ikipe ya APR FC  n'ubuyobozi bwayo bwamubaye hafi mu burwayi bwe, ngo ahora azirikana ineza bamugiriye.

Nyuma yo gutandukana na AS vita Club yo muri DR Congo muri Nyakanga 2017, Sugira Ernest muri Kanama 2018 yahise asinyira ikipe ya APR FC amasezerano y'umwaka umwe  aho yahise avunika ndetse amasezerano ye akarangira adakinnye umukino n'umwe akaba yarahisemo gukomezanya n'iyi kipe kuko itigeze imutererana mu burwayi bwe.

Yagize imvune itete ubwoba na we ubwe yamuteye ubwoba

Yagarutse mu kibuga ubu ngo nta mvune n'imwe afite

Yari ahangane na AS Muhanga yazamukiyemo

Yifitiye iycizere ko ibitego azabimariramo

Yari muri 11 babanjemo ku mukino wa AS Muhanga

18/Sep/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...