Producer Fayzo n'umugore we baritegura kwibaruka ubuheta (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Producer Fayzo n'umugore we baritegura kwibaruka ubuheta (Amafoto)

Producer Fayzo n'umugore we baritegura kwibaruka ubuheta (Amafoto)

Fayzo umwe mu bagabo bamenyerewe mu mwuga wo gutunga amashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye, n’umugore we Uwase Honorine baritegura kubyara umwana wa kabiri.

Niba wararebye indirimbo nshya Social Mula yitwa Ma vie, Nkuko Njya Mbirota ya Yverry, Nta Wundi ya Umutare Gaby, n’izindi nyinshi, zakozwe n’umugabo witwa Fayzo.

Uyu mugabo ubundi witwa Tuyishime Faycal Hassan abana n’umugore we witwa Uwase Honorine ndetse banabyaranye umwana w’umuhungu witwa Ishimwe Lion.

Nk’uko yabitangaje ku rubuga rwa Instagram, Fayzo na Honorine baritegura kwibaruka umwana wabo wa kabiri.

Mu mafoto amugaragaza ari kumwe n’umugore we ukuriwe yagize ati “ kuba umugore wanjye byabaye impano idasanzwe nagize, ariko kuba mama w’abana banjye ni umugisha.”

Uwase Honorine nawe yahise avuga ko afite amatsiko menshi yo kwibaruka ubuheta, maze umuhungu we akajya abona uwo bakina.

Imfura ya Fayzo yavutse tariki ya 01 Kamena 2015, icyo gihe ariko baba bari batarabana nk’umugabo n’umugore.

Fayzo yigeze kukanyuzaho mu rukundo n’umukobwa witwa Deborah wagaragaye mu mashusho y’indirimbo nka Turacyakundana ya Kitoko, Ndakubona ya Tom Close n’izindi, ariko baza gutandukana bapfuye ko uyu mukobwa yamucaga inyuma.

Amatsiko ni menshi kuri Fayzo n'umugore we 

Umuhungu wa Fayzo agiye kubona uwo bazajya bakina 

Tags

19/Sep/ 2018,4 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
fofo
muteye ubwuzu nukuri
Sponsored Content
Loading...