APR FC yaguze umukinnyi wa gatanu mbere y'uko shampiyona itangira | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

APR FC yaguze umukinnyi wa gatanu mbere y'uko shampiyona itangira

APR FC  yaguze umukinnyi wa gatanu mbere y'uko shampiyona itangira

Nyuma yo gusinyisha Michel Rusheshangoga, Nizeyimana Mirafa, igaha amasezerano abakinnyi babiri yazamuye mu irerero ryayo, APR FC yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri umukinnyi w'umunyarwanda ukina hagati mu kibuga wakiniraga ikipe ya AS Kigali, Ntwari Evode.

Nk'uko urubuga ry'iyi kipe rubitangaza bavuga ko Ntwari Evode yamaze kuba umukinnyi wa APR FC nyuma yo gutandukana na AS Kigali.

Ntwari Evode ni umukinnyi wafashije ikipe ya AS Kigali umwaka ushize w’imikino cyane cyane mu kibuga hagati dore ko yagiye agaragaza kugora ikipe zari zihanganye na AS Kigali, yananyuzagamo agatsinda n'ibitego.

APR FC ikaba irimo igenda igura abakinnyi yiyubaka mu rwego rwo kwitegura umwaka w'imikino wa 2018/2019 itibagiwe imikino nyafurika ya CAF Champions League izihagararimo u Rwanda.

Uretse aba bakinnyi batunu iyi kipe yongemo yamaze no kongerera amasezerano abakinnyi bagera ku icyenda bari ku mpera z'amasezerano yabo.

19/Sep/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...