Juliana Kanyomozi yaba atwite | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Juliana Kanyomozi yaba atwite

Juliana Kanyomozi yaba atwite

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda Juliana Kanyomozi biravugwa ko atwite inda y’amezi atanu.

Ibyo gukwita kwe byatangiye guhwihwiswa mu minsi ishize, abantu bagenda bakurikiza urukurikarana rw’amafoto ye yagiye hanze mu bihe binyuranye.

Chimpreports yandikirwa muri Uganda yatangaje ko nta kabuza uyu mugore atwite bitewe n’uburyo asigaye yitwara n’uko yambara muri iki gihe bitandukanye n’uko byari bimeze mu minsi ishize.

Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko uyu mugore asigaye yarahindutse mu buryo bugaragara yaba mu ngendo, ibiro ndetse akaba yaratamuye inzobe.

Ngo asigaye kandi akunda kwambara amakanzu manini ndetse ngo nibyo kwambara inkweto ndende yabifashije hasi. Juliana Kanyomozi nta kintu aravuga kuri iyi nkuru, ndetse n’umugabo ushobora kuba yaramuteye inda ntaramenyekana.

Uyu mugore w’umunyabigwi yamenyakanye cyane mu muziki wo mu karere no muri Afurika yose kubera ibihangano birimo ubuhanga. Indirimbo ze zaciye ibintu zirimo ‘Kibaluma’, ‘Usiende Mbali’ n’izindi nyinshi.

Juliana w’imyaka 35, mu 2014 yibarutse umwana wahise witaba Imana yari yise ‘Keron Raphael Kabugo’ yari yabyaranye na Amon Kabugo bahoze bakundana. Uyu mugabo aherutse kwibaruka impanga, afite abana batatu yabyaranye na Elizabeth Kabagyenyi yasimbuje Juliana.

  Imyambarire Juliana isigaye itera kwibaza 

19/Sep/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...